00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mützig yasimbuye SKOL muri Tour du Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Binyuze mu kinyobwa cya Mützig, uruganda rwa Bralirwa ruzaba umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda guhera mu mwaka utaha, ni nyuma y’uko urwa SKOL rwari rumaze imyaka icyenda rutera inkunga iri siganwa, uyu mwaka rwatangaje ko rutazitabira.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tour du Rwanda yatangaje ko ihaye ikaze ikinyobwa cya Mützig muri iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani.

Byabaye amasaha make mbere y’uko kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, hatangira Tour du Rwanda ya 2021, igiye kuba ku nshuro ya 13 kuva iri rushanwa ribaye mpuzamahanga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nubwo Tour du Rwanda na Mützig bitaratangaza byinshi ku mikoranire n’amasezerano bizahuriraho, ariko guhera mu mwaka utaha wa 2022, iki kinyobwa kizaba ari umuterankunga w’iri rushanwa ry’amagare mu gihe cy’imyaka itatu.

Mützig ishobora no guhabwa umwanya wo kwamamaza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaba hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi, yasimbuye SKOL yateraga inkunga iri rushanwa kuva mu 2015, ariko ubu ikaba yaratangaje ko itazitabira mu gihe n’amasezerano yayo yaganaga ku musozo.

Uruganda rwa SKOL ni rwo rwahembaga umukinnyi wegukanye buri gace k’isiganwa rya Tour du Rwanda. Abategura iri rushanwa batangaje ko uwatwaye agace k’isiganwa nta mwambaro bazamwambika kimwe n’umunyarwanda witwaye neza wahembwaga na Gorilla Games.

Mützig yatangajwe nk'umwe mu bafatanyabikorwa bashya ba Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .