Musanze igiye kwakira isiganwa ry’amagare yo mu misozi rya Rwanda Epic

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events) yateguye isiganwa ryo mu misozi (Mountain Bike) rya Rwanda Epic rizabera i Musanze tariki ya 21 n’iya 22 Ugushyingo 2020.

Iri siganwa rizaba iminsi ibiri mu misozi yo mu Karere ka Musanze na Burera, rizahuza abantu batandukanye barimo n’abashobora guturuka hanze y’u Rwanda.

Rwandan Epic ni isiganwa rizaba rifunguye ku byiciro byose uhereye ku bantu bafite imyaka 18, aho rizaba rigizwe no kuzenguruka inshuro enye intera y’ibilometero 15 cyangwa inshuro esheshatu (ibilometero 90) ku babishoboye.

Umwe mu bariteguye, Simon De Schutter, yavuze ko ari isiganwa bashaka ko rizajya ribera mu Rwanda buri mwaka, ku buryo ryakwimukira no mu zindi ntara.

Ati “Ni isiganwa rya mbere ry’ubu bwoko rigiye kubera mu Rwanda. Ryagombaga kuba iminsi ine, ariko kubera COVID-19 rizaba iminsi ibiri. Uyu mwaka rizabera i Musanze aho rizajya rihagurukira ku Kigo cy’Amagare cya Africa Rising Cycling Center (ARCC), ariko turifuza ko no mu yindi myaka ryagera no mu bindi bice by’u Rwanda, rikabera mu Burasirazuba, mu Majyepfo n’ahandi.”

Abashaka kwitabira iri siganwa, bazaba basabwa kwishyura hagati y’ibihumbi 55 Frw n’ibihumbi 400 Frw bitewe n’itike bashaka, aho hari abazacumbikirwa bakanahabwa ibikenerwa byose.

Matthew Brokenshire, na we uri mu bariteguye, yavuze ko bitewe n’uburyo umuntu azaba yishyuye, hari serivisi zihariye azajya ahabwa muri iri siganwa rizaba ari iryo kwishimisha kuri bamwe.

Niyonshuti Adrien watangiye gukina Mountain Bike mu 2006 ndetse akaba yaritabiriye imikino Olempike y’i Londres mu 2012 muri uyu mukino, yavuze ko ari irushanwa ryari rikenewe kuko rizatanga andi mahirwe ku Banyarwanda.

Ati “Ni irushanwa ryari rikenewe, uyu munsi tuzi u Rwanda ku rwego rw’Isi mu marushanwa y’amagare yo mu muhanda. Mountain Bike ni umwe mu mikino ikinwa ku ntera ntoya ariko isaba tekinike cyane kandi igasaba imbaraga nyinshi n’ubwenge.Ni umukino uje gufungura amarembo ku bana b’Abanyarwanda.”

Mu bandi baterankunga b’iri siganwa rya Rwanda Epic harimo uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), RwandAir na Rwanda Convention Bureau.

Rwanda Alternative Riding Events yateguye isiganwa rya Rwanda Epic rizabera i Musanze mu mpera z'uku kwezi
Simon De Schutter (ibumoso) ni umwe mu bateguye iri siganwa rya Rwanda Epic
Matthew Brokenshire yavuze ko iri siganwa rya Mountain Bike rizitabirwa n'ibyiciro byose uhereye ku bafite imyaka 18
Niyinshuti Adrien (iburyo) ni umwe mu Banyarwanda bake bagize amahirwe yo gukina Mountain Bike
Matthew Brokenshire uri mu bateguye Rwanda Epic
Inzira n'intera zizakoreshwa mu isiganwa rya Rwanda Epic

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .