Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu Gataraga.
Umuyobozi wa Benediction Club, Munyankindi Benoît, yabwiye IGIHE ko bari abakinnyi benshi barimo n’abakuru bo mu makipe atandukanye nka Java-Invotec na Karongi Cycling Team, imodoka irabagonga.
Umukinnyi wa Benediction y’Abato [Junior], Manizabayo Étienne w’imyaka 17, yahise yitaba Imana mu gihe abandi batanu bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeli.
Munyankindi yagize ati "Twari tugiye kugera mu Gataraga, bagonze abakinnyi benshi, bagonzemo batandatu cyangwa barindwi. Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga."
"Ntabwo bari abanjye gusa, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze,... Ni benshi twari kumwe."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!