Murenzi Abdallah yashimiye Bayingana Aimable ku musingi yashyizeho mu mukino w’amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukuboza 2019 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah, yashimiye Bayingana Aimable yasimbuye, ku musingi yashyizeho muri uyu mukino.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza, ni bwo hakozwe ihererekanyabubasha hagati ya Komite yayoboraga FERWACY, yeguye tariki ya 6 Ukuboza ndetse na Komite Nyobozi Nshya yatowe ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019.

Uyu muhango wabereye ku cyiciro cy’iri Shyirahamwe ry’Amagare kiri muri Stade Amahoro, witabiriwe na Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Munyabagisha Valens.

Perezida mushya wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yashimiye Bayingana Aimable yasimbuye, yemeza ko bazakomereza ku musingi yasizeho uyu mukino ugakomeza kuba uwa mbere mu Rwanda ndetse no ku mwanya mwiza muri Afurika no ku Isi.

Ati ‘’Mu izina rya Komite nyoboye, ndagira ngo nshimire Bayingana ku giti cye, uburyo yayoboye, imyaka 12 yayoboye ntabwo ari mike kandi yaranzwe n’intsinzi. Hari urwego rukomeye cyane umukino w’amagare ugezeho haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika, yewe no ku rwego rw’Isi ndahamya ko turi mu bihugu 50 bya mbere ku Isi na bitanu bya mbere muri Afurika.’’

‘’Nabashimira umusingi ukomeye mudusigiye, umusingi uhamye kuko ubu intangiriro iroroshye. Ibikorwa mwubatse ni byiza, icyo tugomba gukora ni ukugira ngo bidasubira inyuma, ahubwo byinshi birusheho kuba byiza.’’

Bayingana Aimable yavuze ko yizeye ubushobozi bwa Komite nshya ya FERWACY ku buryo umukino w’amagare uzakomeza gutera imbere.

Ati ‘’Turizera ko ibikorwa twatangiye bizakomeza guteza imbere umukino w’amagare ukurikije ibigwi by’abadusimbuye, nkaba numva rwose nta mpungenge dufite ko umukino wacu dukunda uzakomeza gutera imbere.’’

Komite Nyobozi yari iyobowe na Bayingana Aimable, yeguye ku wa 6 Ukuboza uyu mwaka, nyuma y’amezi 20 itowe mu mwaka ushize.

Mu byagezweho muri iki gihe yari imaze, harimo kuba harashyizweho amategeko agenga imikorere, kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda ikagera ku rwego rwa 2.1 ivuye kuri 2.2, kugira ikigo cy’amagare cya Africa Rising Cycling Center (kiba i Musanze) icy’icyitegererezo cya UCI, gusaba ko u Rwanda rwakwakira Shampiyona y’Isi y’amagare mu 2025 no gutegura Rwanda Cycling Cup.

Hari kandi gukorana n’amashyirahamwe yandi y’amagare (u Bubiligi n’u Butaliyani), gukorana na GIZ mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku mukino w’amagare, gukorana n’Ibigo bya Leta n’ibyigenga, kongera abaterankunga no gukorana neza n’Imiryango mpuzamahanga y’umukino w’amagare.

Ibikorwa n’imishinga by’ingenzi byatangiye bikwiye gukurikiranwa na Komite Nyobozi nshya ya FERWACY birimo gutegura neza Tour du Rwanda 2020, gukurikirana ibijyanye n’ubusabe bwo kwakira Shampiyona y’Isi 2020, Ride Rwanda 2020, ubusabe bwo kwakira Tour de l’Espoir 2020 na 2021 no gushyira Ikigo cy’amagare cya Africa Rising Cycling Center ku rwego mpuzamahanga.

Bayingana Aimable yeguye ku buyobozi bwa FERWACY nyuma y'imyaka 12
Perezida mushya wa FERWACY, Murenzi Abdallah
Mukazibera Agnes watorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa FERWACY
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yari yitabiriye uyu muhango w'ihererekanyabubasha
Bayingana Aimable na Murenzi Abdallah basinya ibitabo bigaragaza ko habayeho ihererekanyabubasha
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens na we yasinye
Murenzi Abdallah yashimiye Bayingana Aimable ku musingi yashyizeho mu mukino w’amagare
Bayingana Aimable yavuze ko yizeye Komite nshya ya FERWACY iyobowe na Murenzi Abdallah ko izakomeza guteza imbere umukino w'amagare. Aha bahererekanyaga ububasha ku wa 24 Ukuboza 2019

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza