Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports yimamarije kuyobora FERWACY

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukuboza 2019 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza akaba n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ni we mukandida rukumbi wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).

FERWACY imaze hafi ibyumweru bibiri nta buyobozi ifite nyuma yo kwegura kwa komite yari iyobowe na Bayingana Aimable.

Mu gihe amatora ya Komite Nyobozi nshya ateganyijwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera muri Hill Top Hotel, akanama gashinzwe gutegura amatora kamaze gutangaza abiyamamarije kuyobora iri Shyirahamwe.

Ku mwanya wa Perezida hiyamamaje umukandida rukumbi, Murenzi Abdallah wigeze kuba Meya wa Nyanza akaba n’Umuyobozi wa Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona mu 2013 .

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hiyamamaje abakandida babiri, Kanamugire Jean Charles na Mukazibera Marie Agnes mu gihe ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hari Nkuranga Alphonse.

Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru uzahatanirwa na Niyonzima Gildas na Sekanyange Jean Léonard mu gihe ku mwanya w’Umubitsi hiyamamaje Ingabire Assia naho abahataniye kuba Abajyanama ni Me Bayisabe Irenée, Karambizi Rabin-Hamin na Geoffrey Karama.

Komite Nyobozi nshya izatorerwa kuyobora FERWACY izaba ifite inshingano zikomeye zo gukomeza kuzamura uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda ndetse no gutegura amarushanwa akomeye arimo Tour du Rwanda 2020 izatangira mu mpera za Gashyantare.

Murenzi Abdallah wigeze kuba Meya wa Nyanza, yiyamamarije kuyobora FERWACY
Murenzi yabaye kandi Perezida wa Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza