Hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 2 Werurwe 2025, ni bwo mu turere dutandukanye two mu Rwanda hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizatangirira kuri Stade Amahoro.
Ni yo mpamvu ‘Amahoro Criterium’ yakiniwe hafi y’iyi stade n’indi mihanda izakoreshwa muri icyo gihe, yitabirwa n’amakipe ane yo mu Rwanda azarikina ari yo Team Rwanda, May Stars, Java-InovoTec ndetse na Benediction.
Abakinnyi bazengurutse umuhanda w’ibilometero 3,9 inshuro 12 ariko abagera kuri 37 aba ari bo bazirangiza.
Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wahize abandi akoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda 30, arusha isegonda rimwe Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec na Nzafashwanayo Jean Claude wa Team Rwanda basoreje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.
Muri iri siganwa kandi hahatanagamo abakinnyi b’ingimbi batarengeje imyaka 23, aho Tuyizere Etienne yabaye uwa mbere Mugalu Shafik bakinana muri Java-InovoTec aba uwa kabiri, Uhiriwe Espoir wa Benediction aba uwa gatatu.
Munyaneza yavuze ko Team Rwanda yiteguye gukora icyashoboka cyose ikitwara neza mu isiganwa rizaba ritegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Ati “Imyitozo n’umwiherero twakoze, tuzabona umusaruro wabyo muri Tour du Rwanda. Hazaba harimo amakipe 16, twese dufite intego zo kugra ngo dutsinde, ariko twe nk’Ikipe y’Igihugu tugomba kubikora uko bishoboka byose nk’igihugu kizakira Shampiyona y’Isi, tukagaragaza ko dushoboye kandi duhari.”
Abakinnyi baryitwayemo neza bagabanye arenga miliyoni 1 Frw, aho Munyaneza yahawe ibihumbi 350 Frw harimo ibihumbi 250 Frw byo kuba uwa mbere n’ibihumbi 100 Frw byo kwegukana amanota y’ahatambika. Tuyizere witwaye neza mu gimbi ahembwa ibihumbi 150 Frw.
Agace kabanza ka Tour du Rwanda ya 2025, kazakinirwa muri uyu muhanda, aho abakinnyi bazakina uburyo bwa ITT (Individual Time Trial), aho umukinnyi ku giti cye asiganwa n’ibihe, basoreza muri Stade Amahoro.








































Amafoto: Kwizera Hervé
Video: Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!