Munyaneza Didier n’umufasha we bibarutse imfura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi usiganwa ku magare, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé, n’umufasha we, Niyomubyeyi Joselyne, kuri uyu wa Gatatu, bibarutse imfura y’umuhungu nyuma y’amezi abiri barushinze.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne, basezeranye kubana akaramata nyuma y’imyaka ine bakundana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2020 bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi abiri basezeranye. Niyomubyeyi yibarukiye mu Bitaro bya Kora saa Mbili n’iminota itanu.

Munyaneza Didier w’imyaka 21 ni umukinnyi usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka.

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 n’uwa cyenda muri rusange. Muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019, aho yegukanye Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, bituma aba mu bakinnyi 15 batoranyijwemo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Uyu mukinnyi ni we watsinze amarushanwa menshi mu masiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2019), aho uyu mwaka yegukanye Farmers Circuit, Kivu Race n’isiganwa rya nyuma rya Kigali- Rwamagana- Kigali.

Munyaneza yari mu ikipe y’u Rwanda yitabiriye isiganwa Mpuzamahanga rya La Tropicale Amissa Bongo ryabaye mu kwezi gushize muri Gabon mu gihe kuri ubu ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bari mu mwiherero, bitegura Tour du Rwanda 2020 izaba hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2020.

Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé n’umufasha we, Niyomubyeyi Joselyne bibarutse imfura y’umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza