Mulu Kinfe Hailemicheal yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020, Fedorov aracyayoboye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ishimwe Israel
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemichael w’imyaka 21 yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020 ka Kigali-Huye akoresheje amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 21.

Mulu Kinfe Hailemichael anganya ibihe n’abakinnyi 44 bamukurikira ku rutonde rw’agace ka kabiri. Aba barimo FedoroV Yevgeniy wasoje ku mwanya wa 33 bimuhesha kugumana umwambaro w’umuhondo.

Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda kahagurukiye i Kigali imbere y’inyubako ya MIC gasorezwa mu Karere ka Huye, ku ntera y’ibilometero 120.5.

Umunyarwanda wasoreje hafi ni Munyaneza Didier [Mbappé] waje ku mwanya wa kane na Areruya Joseph wahageze ari uwa Cyenda.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Abakinnyi ba mbere ku rutonde rusange:

  1. Fedorov Yevgeniy (Vino - Astana Motors) 05h48’20’’
  2. Mulueberhan Henok (Erythrée) 05h48’35’’ 15’’
  3. Hailu Biniam Nippo (Delko Provence) 05h48’38’’ 18’’
  4. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col) 05h48’40’’ 20’’
  5. Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 05h48’41’’ 21’’
  6. Tesfazion Natnael (Erythree) 05h48’46’’ 26’’
  7. Areruya Joseph (Rwanda) 05h48’46’’ ’’
  8. Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation) 05h48’46’’
  9. Hailemichael Kinfe (Nippo Delko Provence) 05h48’49’’ 29’’
  10. Debesay Mekseb (Bike Aid) 05h48’49’’ ’’

Abakinnyi batanu ba mbere mu gace ka kabiri:

  1. Hailemichael Kinfe (Nippo Delko Provence) 03h03’21’’
  2. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli - Side Col) 03h03’21’’
  3. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 03h03’21’’
  4. Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 03h03’21’’
  5. Tesfom Sirak (Erythrée) 03h03’21’’

Abandi Banyarwanda baje hafi:

  • 9 Areruya Joseph (Rwanda) 03h03’21’’
  • 16 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 03h03’21’’
  • 18 Hakizimana Seth (Skol Adrien Cycling Aca ) 03h03’21’
  • 21 Habimana Jean Eric (Skol Adrien Cycling Aca) 03h03’21’’

Ibihembo byatanzwe

-  Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Mulu Kinfe Hailemichael

-  Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: FedoroV Yevgeniy (Vino- Astana Motors)

-  Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: FedoroV Yevgeniy

-  Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: FedoroV Yevgeniy

-  Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: FedoroV Yevgeniy

-  Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Hebra Negasi (Ethiopia)

-  Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Mulueberhan Henok

-  Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite

-  Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Vino- Astana Motors

Mulu Kinfe Hailemichael yahawe Umwenda utangwa na Skol nk'umukinnyi wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020
Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange wambitswe FedoroV Yevgeniy wa Vino- Astana Motors
Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi wahawe FedoroV Yevgeniy
Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP wahawe FedoroV Yevgeniy
Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd wahawe FedoroV Yevgeniy
Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda wambitwe Hebra Negasi wa Ethiopia
Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir wahawe Umunya-Eritrea Mulueberhan Henok
Byukusenge Patrick akomeje kwambara umwambwaro w'Umunyarwanda mwiza muri Tour du Rwanda 2020
VINO-Astane Motors ikinamo Fedorov wambaye umwenda w'umuhondo niyo yabaye ikipe nziza y'umunsi

13:17: AGACE KA KIGALI-HUYE KEGUKANYWE na Mulu Kinfe Hailemicheal ukinira Nippo-Delko.

Umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemichael ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2020. Uyu mukinnyi w’imyaka 21, yabonye izuba ku wa 12 Mutarama 1999.

Munyaneza akandagiye igare ashaka gutsinda ariko ntiyahirwa!

13:15: Munyaneza Didier ukinira Benediction Ignite yo mu Karere ka Rubavu acomotse mu gikundi, agerageza gutanga bagenzi be gukandagira ku murongo ari uwa mbere ariko arushwa imbaraga n’abarimo Mulu Kinfe Hailemicheal.

13:10: Abreha wari uri imbere bamufashe. Ubu abakinnyi bari kugendera mu gikundi. Nta gihindutse abakunzi b’umukino w’amagare bagiye kubona abakinnyi basoreza mu gikundi [sprint].

-  UMUNYA-ETHIOPIA ARAYOBOYE MU BILOMETERO UMUNANI BYA NYUMA

13:05: Abreha Negasi wo muri Ethopia ni we uri imbere. Yacomotse muri bagenzi be ahita abasiga mu gihe yitegura gutunguka ari uwa mbere.

-  Ni umufana wa Mukura VS? N’abasheshe akanguhe bicumbye utubando bajya kwihera igare ijisho

Abantu benshi biteguye kureba umukinnyi utunguka i Huye ari uwa mbere. Muri bo harimo n’umukecuru wambaye umwambaro w’Ikipe ya Mukura VS ibarizwa muri iyi Ntara y’Amajyepfo.

-  I Huye biteguye kwakira amagare

Abakunzi b’umukino w’amagare bo mu Karere ka Huye n’abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bategereje ku bwinshi kureba umukinnyi ugera muri aka gace ayoboye bagenzi be.

HASIGAYE IBILOMETERO 20 NGO UMUNYEGARE WA MBERE AGERE I HUYE

12:49: Abakinnyi bane ni bo bari imbere. Barimo Mugisha Moise wa SACA, Yemane Dawit (Erythrée), Manizabayo Eric (Benediction Ignite) na Abreha Negasi wa Ethopia.

Aba bakinnyi bageze mu bilometero 100 basize igikundi amasegonda 52.

-  Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yagerageje gucomoka ntiyahirwa

12:40: Nsengimana Jean Bosco uri mu bakinnyi bari imbere yagerageje gucomoka muri bagenzi be ariko bahita banyonga bihuta, baramufata. Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 91. Abari imbere basize igikundi ho 1’05’’.

-  Twitege sprint mu gusoza?

Agace ka Kigali-Huye gakunze gusozwa abakinnyi bagereye icyarimwe ku murongo, aho banyongana ingoga batanguranwa gukandagiza ipine mu murongo bizwi nka sprint. Ahanini biterwa nuko gasorezwa ahantu hatambika kandi kakaba katarimo imisozi myinshi.

12:35: Abakinnyi bageze mu bilometero 88 bari imbere y’igikundi ho iminota ibiri. Nyuma y’ikilometero kimwe [ni ukuvuga bamaze kwiruka 89] gusa ikinyuranyo cyahise kigera ku munota umwe n’amasegonda 20.

12:30: Ikinyuranyo kigeze ku minota 3’10’’. Bamaze kugenda ibilometero 84.

-  ABAKINNYI BATANGIYE GUKORESHA UMUVUDUKO UDASANZWE

Mu isaha ya kabiri y’isiganwa, abarushanwa bagendeye ku muvuduko w’ibilometero 39.1 ku isaha.

-  Abakinnyi bari mu gikundi batangiye kugabanya iminota

12:20: Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho 3’45. Bagabanyije ikinyuranyo cyari kigeze ku minota itanu kigera kuri 3’45. Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 80, hasigaye gusa 40 ngo isiganwa risozwe.

  • Iminota ikomeje kwiyongera abakinnyi bagana i Huye

12:08: Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho iminota ine. Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 76.

- Amafoto y’abakinnyi bayoboye mu gikundi

Areruya Joseph na Mugisha Samuel bari hamwe n'abandi mu gikundi
Abakinnyi ba Benediction Ignite barimo BYIZA RENUS na Byukusenge n'aba SACA bari mu bayoboye igikundi

12:04: Isiganwa rigeze mu bilometero 72

Kugeza ubu abakinnyi bayoboye bashyizemo ikinyuranyo cy’minota itatu n’amasegonda 40 mu gihe isiganwa rigeze mu bilometero 72 muri 120.5 bikorwa uyu munsi.

HASIGAYE IBILOMETERO 50

11:45: Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho 3’40’’

Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 72. Hasigaye 50 ngo basesekare mu Karere ka Huye.

-  IBYO WAMENYA KURI HUYE, UMUJYI WAREZE INTITI USOREZWAMO AGACE KA KABIRI KA TOUR DU RWANDA

Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Igizwe n’imirenge 14, utugari 77 n’imidugudu 509 ku buso bwa kilometero kare 581.5.

Ibarura ryo mu 2012 ryagaragaje ko aka karere gatuwe n’abaturage 314,022 ku bucucike bw’abantu 540 kuri kilometero kare.

Aka karere ni ko kabarizwamo Kaminuza y’u Rwanda iri mu nkuru mu gihugu ndetse n’inzu Ndangamurage y’Amateka. Ibindi birangamateka biri muri aka gace birimo Ibisi bya Huye, Urutare rwa Nyirankoko, Iriba rya Nyagakecuru, ikawa ya Maraba, Arboretum n’ahandi.

Kaminuza yazamuye ubudahangarwa bwa Huye

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashinzwe ku wa 3 Ugushyingo 1963 ku bufatanye bwa Guverinoma y’U Rwanda n’Umuryango w’Abafurere b’ Abadominikani bo mu Ntara ya Quebec ho muri Canada. Yatangiranye n’abanyeshuri 51 n’abarimu 16 mu mashami atatu arimo iry’Ubuganga, iry’Imibanire rusange n’iryo Guhugura abarimu.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashinzwe kandi iyoborwa bwa mbere n’umufurere w’umudominikani w’umunya-Canada witwaga Frère Georges-Henri Lévesque. Frère Lévesque ni nawe kandi waje kwitirirwa kimwe mu byumba binini bigize inyubako Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangiriyemo Levesque cyangwa Audi Levesque.

Kuva yashingwa mu 1963 kugeza mu 1993, UNR nkuko yakunzwe kwitwa mu mpine z’Igifaransa, yari imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1,962.

Nubwo yakomeje kugira iterambere mu bice bitandukanye kuva yashingwa, iterambere ry’iyi Kaminuza yakunze kwitwa imwe rukumbi, kubera ukuntu yabayeho ari imwe mu myaka irenga 30, ryagaragaye cyane cyane hagati y’umwaka wa 1995-2013; kuko muri iyi myaka 18 yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 18,000 mu mashami no mu byiciro bitandukanye.

Yari ifite amashami atatu Rusizi, Kigali na Huye ari nayo yakunze kumenyekana cyane nko “ku gicumbi cy’ubwenge” mu mujyi w’intiti.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahindutse rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ryitwa “Ishuri rikuru ry’Indimi, Ubuhanzi n’Ubumenyamuntu” (College of Arts and Social Sciences).

-  Meteo Rwanda yateguje ikirere cyiganjemo imvura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu turere twose tw’igihugu, naho hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura irimo inkuba mu turere twose tw’igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru cya 28℃ giteganyijwe Ku gicamunsi mu Karere ka Nyagatare naho icy’ubushyuhe bwo hasi cya 12℃ giteganyijwe mu gitondo mu Turere twa Musanze na Nyabihu.
Hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 7m/s.

-  Andi mafoto y’abakinnyi benshi bari mu muhanda

Fedorov wambaye umwenda w'umuhondo ari mu gikundi cyasizwe n'abacomotse
Yemane Dawit, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Negasi bari imbere
Abakinnyi benshi bagendera mu gikundi
Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda ari mu bakinnyi bari imbere

-  Mugisha Moïse ari mu bakinnyi bahagaze neza

11:37: Isiganwa rigeze mu bilometero 42. Abakinnyi bacomotse, bashyizemo iminota ibiri n’amasegonda 55 hagati yabo n’igikundi.

Umunyarwanda Mugisha Moïse ari mu bakinnyi bahagaze neza ku rutonde rusange, aho arushwa amasegonda 29 na Fedorov uyoboye isiganwa.

Ari mu cyiciro kimwe na Yemane Dawit wa Erythrée na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction Ignite.

-  Umunya-Erythrée yegukanye amanota y’i Nyamabuye

Amanota yo ku gasozi ka gatatu ka Nyamabuye, yegukanywe na Yemane Dawit wo muri Erythrée akurikiwe na Mugisha Moise wa SACA na Abreha Negasi wa Ethopia.

-  Iminota y’ikinyuranyo ikomeje kwiyongera

11:34: Abakinnyi batanu bari imbere basize ababakurikiye ho umunota umwe n’amasegonda 30.

-  UMUVUDUKO WARI HEJURU MU ISAHA YA MBERE

Mu isaha ya mbere y’isiganwa, abakinnyi bakoresheje umuvuduko ungana n’ibilometero 36,5 ku isaha.

11:25: Abakinnyi batanu bacomotse mu gikundi barimo Nsengimana (Rwanda), Yemane Bereket (Erythrée), Manizabayo Eric (Benediction), Moise Mugisha (SACA), Abreha (Ethiopie). Basize igikundi ho amasegonda 29.

-  Kigali-Huye ni agace katoroshye

11:20: Abakinnyi bari imbere uko ari icumi bari kugendera hamwe. Bamaze kugenda ibilometero 32 mu bigera ku 120.5.

-  Abakinnyi bari imbere babafashe

10:10: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 27. Igikundi kirimo Mugisha Samuel cyafashe abari imbere. Ubu bari kugendera hamwe ari 10. Ubu imbere hari abakinnyi barimo Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier ba Benediction Ignite, Mugisha Moïse wa SACA, Bereket Yemane wo muri Erythrée, Mugisha Samuel wa Team Rwanda, Tesfom Okubamariam wo muri Erythrée, Edwin Ávila (Israel), Christofer Robín Jurado López wa Terengganu Cycling Team na Temesgen Buru ukinira Ethiopia. Basize igikundi ho amasegonda 20.

-  Ubusesenguzi bw’umuhanga kuri aka gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020

Ntiyamira Jean Sauveur ni umwe mu bakomiseri ba Tour du Rwanda unayimazemo igihe. Nyuma yo gusoza agace ka mbere kakiniwe i Kigali na Rwamagana, avuga ko Abanya-Erythrée ari abo kwitondera muri aka gace ka kabiri.

Ati “Abanya-Erythrée ni ukubitondera cyanecyane Hailu Biniam wo muri Delko Marseille wabaye uwa gatatu ejo. Ni umukinnyi ukomeye cyane mu kubaduka, biragoye cyane kumutsinda muri Sprint y’i Huye.“

-  Mugisha Samuel wa Team Rwanda mu bakinnyi bagiye guhiga abacomotse mu gikundi

11:05: Mu bilometero 25 abakinnyi bacomotse mu gikundi barimo Mugisha Samuel wa Team Rwanda ; Tesfom Okubamariam wo muri (Erythrée), Edwin Ávila (Israel), Christofer Robín Jurado López wa Terengganu Cycling Team na Temesgen Buru ukinira Ethiopia bakurikira abari imbere.Babasizemo amasegonda arindwi.

Ibice bibiri by’abari imbere byasize igikundi ho amasegonda 20.

-  Abakinnyi batatu ba Benediction mu bari imbere

11: 03: Nyuma y’ibilometero 24 abakinnyi bari imbere bageze kuri batanu. Barimo batatu ba Benediction Ignite aribo Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier. Bakurikiwe n’abarimo Bereket Yemane wo muri Erythrée. Basize igikundi ho amasegonda 22.

10: 45: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 21. Abakinnyi batatu barimo Byukusenge Patrick na Eric ba Benediction Ignite na Mugisha Moïse wa SACA iterwa inkunga na Skol basize igikundi ho amasegonda 19.

-  Abanyarwanda bari imbere mu kuzamuka imisozi

Amanota y’agasozi ka kabiri ko muri Kamonyi yegukanywe na Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite; uwa kabiri ni Manizabayo Eric wa Benediction Ignite mu gihe uwa gatatu yabaye Mugisha Moïse wa SACA iterwa inkunga na Skol.

10:41: Abakinnyi bacomotse mu gikundi nyuma yo kugenda ibilometero 15. FedoroV Yevgeniy ufite umwambaro w’umuhondo ari mu gikundi cya kabiri.

Amafoto y’abakinnyi bahaguruka i Kigali

Yevgeniy Fedorov ni we munya-Kazakhstan wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda
Uhiriwe Byiza Renus yambaye Visit Rwanda nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi ejo hashize
Abakinnyi bitegura gutangira isiganwa
Abakinnyi bitegura guhaguruka munsi ya MIC mu Mujyi wa Kigali

-  Federov Yevgeniy aba ahanzwe amaso

Federov Yevgeniy ukinira Vino Astana Motors yatunguranye yegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda ka Kigali-Rwamagana-Kigali. Ni we werekeje i Huye mu mwambaro w’umuhondo utangwa na Rwanda Tea.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 afite ubuhanga cyane ahatambika ku buryo ashobora kuza mu basesekara mu Mujyi wa Huye mu b’imbere.

Yevgeniy Fedorov yerekeje i Huye yambaye umwenda w'umuhondo

-  Abanyarwanda bagerageje gucomoka bahita bagarurwa

10: 25: Nyuma yo kugenda ibilometero umunani, abakinnyi batatu barimo Munyaneza Didier ukinira Benediction Ignite; Areruya Joseph wa Team Rwanda na Henok Mulueberhan ukinira Erythrée bagerageje gucomoka mu gikundi.

Ntibahiriwe kuko ku kilometero cya cyenda gusa igkikundi cyahise kibafata. Ubu abakinnyi bose bari kugendera hamwe.

Abasiganwa bamanuka Nyabugogo

-  Umunyarwanda yegukanye amanota y’agasozi ka mbere

Munyaneza Didier ukinira Benediction Ignite yegukanye amanota ya mbere y’agasozi ka mbere ko ku Ruyenzi. Yakurikiwe na Henok Mulueberhan ukinira Erythrée.

10: 19: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero bitatu. Abakinnyi batatu bacomotse mu gikundi.

10: 12: Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe!

Abakinnyi bose 79 batangiye kubarirwa ibihe nyuma y’intera y’ibilometero bitanu na metero 100. Bose baracyari kugendera mu gikundi.

-  I Nyabugogo bari mu bicu

Imodoka zitwaye abanyamakuru zihise Nyabugogo hari abantu benshi bategereje kureba abakinnyi b’amagare. Abantu benshi bari ku mihanda, abandi mu nyubako ndende aho bizeye ko baza kuba bitegeye igare neza.

Abafana ni benshi Nyabugogo

09:57: Agace ka kabiri karatangijwe!

-  Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, ni we watangije agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020. Ni agace katangiye ikirere gisa n’aho kijimye.

Abakinnyi bagiye kugenda ibilometero 5.1 mbere yuko batangira kubarirwa ibihe bageze kuri Station Gemeca.

09:30: Abakinnyi bose bamaze kwiyandikisha harebwa abagiye guhaguruka mu gace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2020.

Aka gace kagiye guhagurukira hafi ya rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, imbere y’inyubako y’Ubucuruzi ya Muhima Investment Corporation (MIC).

Nippo Delko Provence ikinamo Biniam iritezwe
Mugisha Samuel na Areruya Joseph ba Team Rwanda
Mugisha Samuel na Areruya Joseph nibo bakinnyi b'Abanyarwanda baherukaga gutsinda etape ya Huye mu 2018 na 2017
Abakinnyi basinya mbere yo gutangira isiganwa
Mugisha Moise wa SACA
Benediction Ignite yo mu Rwanda, ifite imyambaro ibiri irimo uwa Uhiriwe Byiza Renus w'umukinnyi wahatanye kurusha abandi mu gace ka mbere
Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda ya 2017 ari mu bakinnyi bitezwe I Huye
Uwizeye Jean Claude yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2018
Abakinnyi bahabwa icyayi mbere yo guhaguruka
Ikipe ya Erythrée niyo iyoboye ubu
Habimana Jean Eric ni umwe mu bakinnyi bato bari muri Tour du Rwanda 2020
VINO-Astane Motors ikinamo Fedorov wambaye umwenda w'umuhondo
Abakinnyi ba Team Rwanda bitegura kwerekeza i Huye

Abafana benshi ku mihanda baritezwe

Umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2020, abasiganwa baranyura Nyabugogo, kamwe mu duce tubamo abakunzi b’umukino w’amagare benshi kurusha utundi tw’u Rwanda. Nyuma baranyura mu yindi mijyi minini nka Muhanga mbere yo gusoreza i Huye.

Abakinnyi bayoboye ku munsi wa mbere

Ejo hashize ku Cyumweru nibwo hakinwe agace kahagurukiye kuri Kigali Arena, abakinnyi berekeza i Rwamagana, aho bageze barahindukira, basoreza Kimironko ku ntera y’ibilometero 114.4.

Kugeza ubu bigabanyije imyambaro muri ubu buryo:

  • Umukinnyi wegukanye agace ka mbere: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi uhiga abandi mu kurira imisozi: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi uhiga abandi mu kuvuduka: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi ukiri muto mwiza: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guhatana: Uhiriwe Byiza Rénus (Benediction Ignite)
  • Umunyafurika mwiza: Henok Mulueberhan (Erythrea, Nippo Delko Marseille)
  • Umunyarwanda mwiza: Byukusenge Patrick (Benediction Ignite)
  • Ikipe nziza: Erythrée

Amateka y’agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda

Mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009, Akarere ka Huye kamaze gusorezwamo agace inshuro umunani (8). Eshanu muri zo uwegukanye aka gace ni nawe wegukanye Tour du Rwanda nk’uko byagendekeye Jelloul Adil ukomoka muri Maroc mu 2009, Darren Lill mu 2012, Areruya Joseph mu 2017, Mugisha Samuel mu 2018 na Merhawi Kudus mu 2019.

Uduce dusorezwa i Huye duhira Abanyarwanda

Mu mwaka ushize, aka gace kegukanywe na Merhawi Kudus watwaye isiganwa rya mbere rya Tour du Rwanda ryari kuri 2.1. Undi munyamahanga waherukaga kwegukana agace kasorejwe i Huye ni Darren Lill w’Umunya-Afurika y’Epfo mu 2012 waje no kwegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

Mu 2018, aka gace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye kegukanywe na Mugisha Samuel binamuhesha kwambara umwenda w’umuhondo yatamirije kugera ku munsi wa nyuma w’isiganwa.

2017 ni Areruya wegukanye agace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye, ni nawe kandi wegukanye agace kahagurutse i Rusizi gasorezwa i Huye mu 2016, mu gihe mu 2015 ari Bintunimana Emile wari wegukanye agace kasorejwe i Huye afashijwe cyane na Ruhumuriza Abraham wari mu minsi ye ya nyuma muri uyu mukino.

Ni isiganwa rya kabiri rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Tour du Rwanda y’uyu mwaka iri kuba ku nshuro ya 12, nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya kabiri iri siganwa rigiye kuba riri ku cyiciro cya 2.1 nyuma y’iry’umwaka ushize ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana, ariko akaba atazarikina uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .