00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhoza Eric yegukanye isiganwa ry’amagare mu Bufaransa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 September 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Muhoza Eric ukinira VC Essartais, yatwaye isiganwa rya Tour du Pays de Chantonnay mu Bufaransa ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022.

Ni isiganwa rikinwa n’amakipe atarabigize umwuga mu Bufaransa, ryareshyaga n’ibilometero 120.

Muhoza yatwaye iri siganwa asize bagenzi be umunota nyuma yo kubanikira mu bilometero 50 bya nyuma.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi, uyu musore yagize ati “ Ni isiganwa ryari ririmo imisozi migufi myinshi, tugeze ku kilometero cya 70 navuye mu gikundi ngiye gushaka amanota yo mu muhanda birangira nkomeje njya gutsinda.”

Uyu musore yakomeje avuga ko afite icyizere cyo gukomeza kwitwara neza kuko mu Bufaransa buri cyumweru haba hari isiganwa.

Muri Nyakanga 2022, nibwo Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel berekeje mu Bufaransa mu myitozo ku bufatanye n’umushinga wa Rouler Pour le Rwanda mu rwego rwo kongerera Abanyarwanda ubuhanga mu mukino w’amagare.

U Rwanda rukomeje imyiteguro ya Shampiyona y’Isi izabera muri Wollongong muri Australia tariki 18 Nzeri 2022.

Muhoza Eric yatwaye isiganwa asize bagenze umunota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .