Iri siganwa ritegurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Akarere ka Kirehe riri gukinwa ku nshuro ya gatatu ndetse rizamara iminsi ibiri nk’uko byagenze mu mwaka ushize.
Ku Munsi waryo wa Mbere, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazahagurutse mu Mujyi wa Kigali kuri BK Arena saa Saba z’amanywa, banyura mu muhanda wa Kigali Parents School, bafata uwa Kigali-Rwamagana-Kayonza-Ngoma, basoreza i Kirehe mu rugendo rureshya n’ibilometero 135.
Muhoza Eric (Team Amani) wacikiye abo bari kumwe mu bilometero bitanu bya nyuma, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 24, akurikirwa na Areruya Joseph (Java-InovoTec) yasize umunota umwe n’amasegonda 49 mu gihe Ngendahayo Jérémie (May Stars), Mugisha Moïse (Benedicion Club) na Byukusenge Patrick (Java- InovoTec) basoreje mu myanya itatu yakurikiyeho. Muri iki cyiciro hari hitabiriye abakinnyi 38 ariko 32 ni bo basoreje i Kirehe.
Mu batarengeje imyaka 19, bahagurukiye mu Karere ka Rwamagana berekeza mu ka Kirehe ku ntera y’ibilometero 85, hatsinze Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 40, ahigitse abarimo Tuyipfukamire Aphrodice na Ntirenganya Moses.
Mu cyiciro cy’abagore na bo bahagurukiye i Rwamagana, Mwamikazi Jazilla wa Ndabaga Women Team yabaye uwa mbere yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 55, asiga abandi 10 barimo Nzayisenga Valentine wabaye uwa kabiri na Ingabire Diane wabaye uwa gatatu.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19 bahagurukiye mu Karere ka Kayonza berekeza mu ka Kirehe ku ntera y’ibilometero 69, ho hatsinze Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature Cycling Team akoresheje amasaha abiri, iminota itandatu n’amasegonda arindwi, asiga abandi barindwi barimo Iragena Charlotte, Masengesho Yvonne na Umutoni Sandrine.
Ku Munsi wa Kabiri, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira, iri siganwa rizabanzirizwa n’abatarabigize umwuga bazazenguruka Umujyi wa Nyakarambi ku magare asanzwe ya matabaro guhera saa Mbiri, ku ntera y’ibilometero 11,7.
Saa Tatu, hazakina abangavu batarengeje imyaka 19 bazazenguruka Umujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 19,5.
Abasore batarengeje imyaka 19 n’abakobwa bakuru na bo bazazenguruka Umujyi wa Nyakarambi inshuro umunani ku ntera ya kilometero 31,2. Abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazahaguruka ku Karere ka Kirehe berekeze Rusumo ku mupaka, bagaruke bazenguruke uyu mujyi inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 69,5.
Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2022, ryegukanywe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ mu Bagabo mu gihe mu Bagore ryegukanywe na Nzayisenga Valentine.
Mu 2023, ryegukanywe na Munyaneza Didier ‘Mbappé’ mu Bagabo naho mu Bagore ritwarwa na Ingabire Diane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!