Mugisha yatangaje umunsi wamugoye bidasanzwe muri Tour du Rwanda ya 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Kanama 2018 saa 07:50
Yasuwe :
2 0

Indirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwe, ibendera rirazamurwa, Abanyarwanda mu bice byose ibyishimo birabasaga kubera intsinzi y’Umunyarwanda Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 ariko ntibyari akazi koroshye ndetse ngo iyo atagira abamwitangiye ntibyari gushoboka.

Kuva mu 2014 Umunyarwanda, Ndayisenga Valens yakwegukana Tour du Rwanda bwa mbere nyuma y’eshanu zari zimaze gutaha imahanga, iri rushanwa riri mu bikorwa bikunzwe cyane mu gihugu binahagurutsa imbaga, abari mu nsengero bakinyabya bakarireba, mu mashuri abana bagahabwa uruhushya bakegera ku muhanda aho rica, mu mirima amasuka bakayarambika; rijya gutangira inzozi ari uko ryegukanwa n’Umukinnyi w’Umunyarwanda.

Mu nshuro enye ziheruka byari byarakunze ritwarwa na Ndayisenga ubugira kabiri, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph mu myaka yakurkiyeho.

Uyu mwaka, ku munsi wa mbere umwambaro w’umuhondo wari wambawe n’Umunya-Algeria, Lagab Azzedine ukinira Groupement Sportif Des Petroliers mu buryo busa n’ubwatunguranye awamburwa na Mugisha Samuel mu gace ka kabiri kavaga i Kigali kajya i Huye.

Uyu mukinnyi utaruzuza imyaka 21 ukomoka i Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 21 ku bakinnyi babiri bari bamukurikiye barimo Umunyarwanda Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de Lumière yo mu Bufaransa n’Umunya-Ethiopia Hailemichael Mulu, bose bakomeye ndetse isaha n’isaha bashoboraga kuyakuramo n’umwambaro bakawutwara.

Aganira n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru nyuma yo kubasha kurwana kuri uyu mwambaro iminsi irindwi yose, Tour du Rwanda ikarangira amasegonda 21 adahungabanyijwe n’uwo ariwe wese, Mugisha wegukanye isiganwa rye rya mbere rikomeye, yatangaje umunsi atazibagirwa wamugoye cyane ndetse ashimira abamufashije kugera kuri aya mateka.

Yagize ati "Guca muri ariya mabuye [yo mu muhanda w’ahazwi nko kwa Mutwe] byari bikomeye kandi umuntu wankurikiraga namusigaga amasegonda 21 iyo ndangara gato yari kuyakuramo, ni ukuvuga ko uyu munsi sinzawibagirwa."

Yakomeje agira ati "Ibyo nakoze byose ndabikesha Team Rwanda kuko bari abakinnyi bakomeye, baritanze cyane. Nkeka ko iyo batahaba nta kintu nari gukora njye nyine, nababwira ko bakoze akazi katoroshye. Bariya bana barakomeye cyane kandi nababwira ko nibakomereza hariya nabo bazagera kuri byinshi byiza. Ndanashimira abatoza bose n’umuryango wanjye bafite uruhare rukomeye kuri iyi ntsinzi."

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de Lumière yo mu Bufaransa wasoje ari uwa kabiri akaba akinana na Ndayisenga Valens wavuzweho gushaka kunaniza Mugisha kugira ngo atakaze umwenda w’umuhondo kuva mu gace ka gatatu k’iri siganwa, we yavuze ko yababajwe no kumva ko we n’ikipe ye barwanya intsinzi y’Abanyarwanda kandi ariwe watumye Mugisha yambara umuhondo.

Yagize ati "Umwanya wa kabiri nabonye, ni umwanya ukwiriye kuko iyo uza kuba udakwiriye mba narafashe uwa mbere kuko Mugisha ajya gufata umwenda w’umuhondo ni ikintu twari twumvikanye ambwira ibyo uzamufasha kandi nanjye nashyize mu bitekerezo ndeba imyaka 24 mfite na 20 Mugisha afite, nsanga ayitwaye yazamufasha kurushaho muri ejo hazaza he."

Uwizeye avuga ko yaje kubabazwa n’uko imigambi bari bagiye hamwe na Team Rwanda mbere y’irushanwa itaje gukunda ndetse hakavugwa ko we na Ndayisenga bashatse kunaniza Mugisha kugira ngo bamwambure uwo mwenda.

Yashimangiye ko ibyo we atari abirimo kandi anyunzwe cyane n’umwanya yabonye muri rusange.

N’ubwo Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bose batwaye Tour du Rwanda bakinira Dimension Data y’abari munsi y’imyaka 23 ari nayo Mugisha akinira ubu ariko ntibagirirwe icyizere ngo bazamurwe nyuma bavamo bajya mu yandi makipe, bivugwa ko Mugisha ari kimwe mu byo bari baramusabye kugira ngo azatekerezweho mu bazazamurwa umwaka utaha gusa we yanze kugira icyo abitangazaho.

Mugisha yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu akina Tour du Rwanda ye ya mbere mu 2016 aho yigaragaje yegukana umwenda w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi, yongera kwigaragaza afasha Areruya Joseph kwegukana Tour de l’Avenir muri Cameroun akaba yaragiye anitwara neza mu masiganwa atandukanye i Burayi.

N’ubwo ibihembo abakinnyi begukana muri Tour du Rwanda kenshi bashyira hasi bakagabana na bagenzi babo baba babafashije kuko ntawatsinda mu magare akina wenyine, muri rusange Mugisha yegukanye amadorali ya Amerika 3940 (asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda) ariko hakaba hiyongeraho ibindi bihembo ikipe yagiye yegukana by’umwihariko nk’andi makipe yose y’igihugu yitwaye neza, hakaba hari ishimwe bazagenerwa na MINISPOC ku ishema bahesheje igihugu.

Uyu musore yavuze ko kuzamuka kwa Mutwe ari hamwe mu hantu hamugoye kurusha ahandi

Amafaranga abakinnyi bahembwa muri Tour du Rwanda mu byiciro bitandukanye

Muri Tour du Rwanda umukinnyi wegukanye agace (etape) ahabwa amadolari ya Amerika 700, uwa kabiri agahabwa 350 $, uwa gatatu akabona 170 $, uwa kane agahabwa 100$, uwa gatanu akabona 90$, uwa gatandatu n’uwa karindwi babona 60$, uwa cyenda n’uwa 10 babona 50$, uwa 11, 12 na 13 babona 40$, uwa 14, 15 na 16 bahabwa 30$, uwa 17, 18, 19 na 20 bagatahana 20$.

Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda, ahabwa 2000 $, uwa kabiri abona 1350$, uwa gatatu 900$, uwa kane 700$, uwa gatanu 500$, uwa gatandatu 450$, uwa karindwi 400$, uwa munani 350$, uwa cyenda 300$, uwa 10 abona 250$, uwa 11 ahabwa 200$, uwa 12 abona 150$, uwa 13 ahabwa 100$, uwa 14 atahana 80$, uwa 15 ahabwa 70$, uwa 16 ahabwa 60$, uwa 17 abona 50$, uwa 18 ahabwa 40$, uwa 19 ahabwa 30$ naho uwa 20 agatahana 20$.

Umukinnyi usoje Tour du Rwanda yambaye umwenda w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi (Meilleur Grimpeur), umukinnyi mwiza mu bakiri bato (Meilleur Jeune), umukinnyi warushije abandi mu kunyonga vuba (Meilleur Sprinteur), Umukinnyi mwiza mu Banyafurika (Meilleur Africain) n’umukinnyi mwiza mu Banyarwanda (Meilleur Rwandais) muri buri cyiciro ahabwa 300$, aba kabiri bakabona 150$ naho aba gatatu bakabona 50$.

Ikipe isoza isiganwa ariyo ya mbere muri rusange izatahana 550$, iya kabiri 300$ naho iya gatatu igahabwa 100$. Muri rusange Tour du Rwanda yatahanye ibihembo bingana n’amadolari ya Amerika 28 100.

Ibyishimo byari byose ubwo Mugisha yegukanaga iri siganwa riri mu ya mbere akomeye muri Afurika
Yashimye bagenzi be bakinana muri Team Rwanda bamubaye hafi kugeza asoje isiganwa

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza