Mugisha Samuel na Uwizeye Jean Claude mu ikipe y’u Rwanda izakina Tour de Vendée 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nzeri 2019 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo na Uwizeye Jean Claude ukinira Sables Vendée yo mu Bufaransa, bari mu bakinnyi batandatu bazahagararira u Rwanda mu isiganwa rya Tour de Vendée rizaba tariki ya 6 Ukwakira Bufaransa.

Iri siganwa riri ku rwego rwa 1.1 rizaba ku nshuro ya 48 ndetse rizitabirwa n’amakipe 18 arimo iy’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo na Uwizeye Jean Claude ukinira Sables Vendée yo mu Bufaransa.

Hari kandi Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling Club, Nzafashwanayo Jean Claude, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier bose bakinira Benediction Excel Energy.

Mugisha Samuel na Mugisha Moïse bari mu Bwongereza aho bari gukina Shampiyona y’isi mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23. Bazavayo bajya mu Bufaransa, aho Moïse asanzwe yitoreza mu gihe Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Munyaneza Didier bazahagaruka i Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2019.

Tour de Vendée 2019 izakorwa ku ntera y’ibilometero 200 muri Challans na Roche-sur-Yon mu Burengerazuba bw’u Bufaransa, izasozwa no kuzenguruka inshuro eshatu intera y’ibilometero 6.3.

Mu makipe azayitabira, harimo abiri yo k u rwego rw’Isi, arindwi yo ku rwego mpuzamigabane rw’ababigize umwuga, umunani yo ku rwego mpuzamigabane n’ikipe imwe y’igihugu (u Rwanda).

Iri siganwa ryaherukaga kwegukanwa na Nico Denz wa AG2R La Mondiale.

Amwe mu makipe azitabira Tour de Vendée 2019: AG2R La Mondiale, Groupama-FDJ, Natura4Ever-Roubaix Lille Métropole, St-Michel-Auber 93, Amore & Vita-Prodir, EvoPro Racing, Massi-Vivo-Grupo Oresy, Swiss Racing Academy, Differdange-GeBa, Vorarlberg-Santic n’ikipe y’u Rwanda.

Munyaneza Didier (ibumoso), Mugisha Samuel (wambaye umwambaro wa Dimension Data) na Manizabayo Eric (iburyo) bari mu ikipe y'u Rwanda izakina Tour de Vendée 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza