Mugisha Samuel na Didier Munyaneza basimbujwe mu ikipe izakina Tour de l’espoir

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Team Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gusiganwa muri ‘Tour de l’Espoir 2019’ yatakaje Mugisha Samuel na Munyaneza Didier, bagiye gushyira imbaraga mu gutegura La Tropicale Amissa Bongo 2019.

Tour de l’Espoir 2019 izenguruka ibice bitandukanye by’igihugu cya Cameroun izatangira tariki 4 Gashyantare isozwe ku wa 9 Gashyantare 2019.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi benshi iri mu mwiherero i Musanze muri Africa Rising Cycling Center, ikomeje imyiteguro y’amasiganwa atatu; Tour de l’Espoir, La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda yose azakinwa mu mezi abiri.

Abatoza bakomeje kubitaho basimbuje abakinnyi babiri bagombaga kujya muri Tour de l’Espoir; Mugisha Samuel uzaba yasubiye muri Team Dimension Data na Didier Munyaneza uzaba yitegura Tour du Rwanda izaba mu mpera za Gashyantare 2019, imyanya yabo ifatwa na Rubwera Jean Damascene na Nzafashwanayo Jean Claude.

Iyi kipe izaba itozwa na Nathan Byukusenge, ifite Obed Ruvogera nk’umuganga naho Eric Maniriho azaba ari umukanishi wabo.

Ikipe izahagararira u Rwanda muri Tour de l’Espoir

1. Eric Manizabayo

2. Samuel Hakiruwizeye

3. Nkurunziza Yves

4. Mugisha Moise

5. Jean Damascene Rubwera

6. Nzafashwanayo Jean Claude.

Mfitumukiza Jean Claude (ibumoso) agiye gusohokera u Rwanda ku nshuro ya mbere
Ruberwa Jean Damascene (iburyo) wasimbuye Mugisha azakina Tour de l'espoir afatanya na Hakiruwizeye Samuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza