Mugisha Moïse yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye umudali wa Zahabu ku munsi wa gatatu wa shampiyona Nyafurika y’amagare ikomeje kubera muri Ethiopie guhera ku wa Gatanu.

Isiganwa ryakomeje kuri iki Cyumweru, hakinwa gusiganwa n’igihe harebwa ibihe byakoreshejwe ariko umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ku bakinnyi batandukanye mu byiciro byose.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Diane mu cyiciro cy’abangavu (Women Junior), Habimana Jean Eric na Uhiriwe Renus mu cyiciro cy’ingimbi (Men Junior), Ingabire Beatha na Tuyishime Jacqueline mu bagore (Women Elite& U-23) na Ndayisenga Valens na Mugisha Moïse mu bagabo (Men Elite & U-23).

Mugisha Moïse yahigitse abandi batarengeje imyaka 23 ku ntera ya kilometero 50 zakozwe uyu munsi, yegukana umudali wa Zahabu. Ku rutonde rusange yaje ku mwanya wa munani akoresheje isaha imwe, iminota itandatu n’amasegonda arindwi, aza akurikiwe na Ndayisenga Valens wabaye uwa cyenda.

Abinyujije kuri Twitter, Umutoza w’ikipe y’igihugu, Sterling Magnell yashimiye uyu mukinnyi.

Umunya-Afurika y’Epfo, De Bood Staphan, ni we wabaye uwa mbere mu bakuru (Men Elite & U-23), asiga Mugisha Moise iminota itanu n’amasegonda 19, akurikirwa na Tesform Sirak wo muri Érythrée.

Mu cyiciro cy’abagore (Women Elite &U-23) basiganwe intera ya kilometero 30, Ingabire Beatha na Tuyishime Jacqueline bahagarariye u Rwanda, baje ku mwanya wa cyenda n’uwa 10.

Tuyishime yahise yegukana umudali wa bronze mu batarengeje imyaka 23 bisobanuye ko u Rwanda rumaze kubona imidali itanu muri iyi shampiyona Nyafurika y’Amagare.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa wabaye kuwa Gatanu, ikipe y’u Rwanda yegukanye umudali mu cyiciro cy’abagabo (Men Elite & U-23), aho babaye aba kabiri. Undi mudali wabonetse ni uw’umwanya wa gatatu wabonetse mu cyiciro cy’ingimbi (Men Junior).

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior” kuwa Kabiri hazakina abakuru (Elite & U-23) ku bagabo n’abagore.

Mugisha Moïse yegukanye umudali wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona Nyafurika y'Amagare
Umutoza wa Team Rwanda Sterling Magnell yashimiye Mugisha Moïse
Mugisha Moïse ubwo yegukanaga agace ka Rwanda Cycling Cup i Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza