Mugisha Moïse yegukanye ’Rwamagana Circuit’ mbere yo kwerekeza mu Bufaransa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Mugisha Moïse w’imyaka 22 ukinira Skol Fly Cycling Club ni we wegukanye agace ka gatatu ka Rwanda Cycling Cup 2019 kakinwe kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Rwamagana Circuit yazengurukaga Umujyi wa Rwamagana mu Burasirazuba.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi mu byiciro byose birimo abakobwa, ingimbi n’abagabo (Elite & U-23) bazenguruka intera y’ibilometero bitatu ariko basiganwa mu gihe cy’isaha imwe mu gihe byari bimenyerewe ko hari inshuro runaka bazenguruka intera iba yateganyijwe.

Agace kuzuriragamo isaha ni ko kabaga aka nyuma, hakarengabo iminota mike yo gutegereza ko uwa mbere agera ku murongo nyuma y’isaha yuzuye mu gihe uwo bagenzi be bazengurukaga, yahitaga ava mu isiganwa.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu makipe 10 ntiryarimo Uwizeyimana Bonaventure wagiye muri Amerika muri gahunda z’ikipe ye na Nkurunziza Yves uri i Monaco mu Bufaransa mu myitozo, bombi bakinira Benediction Excel Energy ndetse akaba ari bo batwaye uduce tubiri tubanza mu isiganwa ry’uyu mwaka mu gihe Habimana Jean Eric wa Skol Fly Cycling Club ari mu myitozo mu ishuri rya UCI mu Busuwisi.

Abakinnyi bazengurutse mu muhanda wa MTN - Agakiriro- Ku Maduka - Police- Ku cyicaro cy’Intara no Kuri Sitasiyo- basoreza Ku Isoko rya Rwamagana.

Mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, uwabaye uwa mbere ni Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling Club, wakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 25 ku ntera y’ibilometero 36 nyuma yo kuzenguruka inshuro 11.

Uyu mukinnyi uheruka kwegukana Umudali wa Bronze mu mikino nyafurika ya All-African Games yabereye muri Maroc mu kwezi gushize, yakurikiwe na Hakizimana Seth wa Les Amis Sportifs yari mu rugo, bombi banganya ibihe.

Mugisha Moïse azerekeza mu Bufaransa ku wa Kabiri, aho agiye kwitoreza muri Sables Vendée yo mu Bufaransa, isanzwe ikinamo Uwizeye Jean Claude.

Nzafashwanayo Jean Claude wagiye asimburana n’abarimo Ruberwa Jean Damascène, Uhiriwe Byiza Renus na Manizabayo Eric mu kuyobora isiganwa, yabaye uwa gatatu nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 30.

Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs, Ruberwa Jean Damscène wa Nyabihu na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction, bagowe n’ubunyereri bwatewe n’imvura yaguye isiganwa rigezemo hagati, babuze amahirwe yo kuza imbere, bakurikirana gutyo mu myanya yakurikiyeho.

Mu bakinnyi 38 batangiye isiganwa muri iki cyiciro cy’abakuru, 28 ni bo babashije gusoza mu gihe abandi bagiye bagwa bakava mu isiganwa.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakoze intera y’ibilometero 27, uwa mbere yabaye Mukundente Geneviève wa Benediction Excel Energy, wakoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda 30, anganya ibihe na bagenzi be bakinana barimo Mukashema Josiane, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette na Nzayisenga Valentine.

Muri iki cyiciro, hasoje abakinnyi umunani gusa harimo batanu ba Benediction Excel Energy, Mutuyimana Jenitha w’ikipe nshya ya Bugesera Cycling Team, Niyobyose Gorethe wa Les Amis Sportifs na Manishimwe Jeannette wa Bugesera mu gihe abandi bane batasoje.

Mu ngimbi zakiniye hamwe na bashiki bazo, isiganwa ryegukanwe na Muhoza Jean Eric wa Les Amis Sportifs, wakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 57 ku ntera y’ibilometero 36 nyuma yo kuzenguruka inshuro 11.

Mugenzi we, Hakizimana Jean Bosco bakinana, ni we wabaye uwa kabiri akoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 59 mu gihe Muhawenimana Jean d’Amour wa Benediction yabaye uwa gatatu nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota umunani n’amasegonda 10.

Abakinnyi icyenda ni bo basoje iri siganwa, 19 ntibasoza mu gihe abandi 16 batakinnye.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko baje kwegera abatuye i Rwamagana kugira ngo babamenyeshe serivisi babafitiye zirimo inguzanyo ya Mortgage ibafasha kubona icumbi ndetse no gushyigikira ikipe ya Les Amis Sportifs iyi kipe isanzwe itera inkunga.

Rwanda Cycling Cup izakomeza tariki ya 21 Nzeri hakinwa Kivu Race izakinirwa mu Mujyi wa Rubavu.

Les Amis Sportifs y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque, yakiniraga mu rugo
Abakinnyi bamwe ntiborohewe n'iri siganwa ryazengurutse mu Mujyi wa Rwamagana
Benediction Excel Energy yihariye imyanya itanu ya mbere mu bagore
Umutozaw'ikipe y'Igihugu Sterling Magnell aganiriza bamwe mu bakinnyi bakuru mbere y'uko bahaguruka
Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable aganira na Guverineri w'Intara y'Ibirasirazuba Mufulukye Fred
Les Amis Sportifs yari yitezwe nk'ikipe yari imbere y'abanya-Rwamagana
Abanya-Rwamagana bishimira intsinzi ya Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs
Muhoza Eric wabaye uwa mbere mu bakiri bato
Benediction Excel Energy yakinnye idafite babiri batwaye amasiganwa abiri aheruka
Ruberwa wa Nyabihu yishimiye intsinzi hakiri kare, bamubwira ko bongera kuzenguruka indi nshuro imwe
Mugisha Moise yatunguranye atanga bagenzi be gusoza isiganwa
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs ahembwa n'Umuyobozi w'ishami rya Cogebanque rya Rwamagana, Rusanganwa Justin n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, ACP Hatari Emmanuel
Mugisha Moïse wabaye uwa mbere mu bakuru ashimirwa na Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque
Mugisha Moise agiye kwerekeza muri Sables Vendée yo mu Bufaransa
Cogebanque yari yegereye abanya-Rwamagana nk'uko ihora ibikora
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs ahembwa n'Umuyobozi w'ishami rya Cogebanque rya Rwamagana Rusanganwa Justin n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Commissioner Hatari Emmanuel

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza