00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ry’amagare Kibeho Race ryabaye bwa mbere

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Isiganwa ry’amagare rya Kibeho Race ryabaye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, rikabera mu mihanda y’Akarere ka Nyaruguru ndetse na hamwe mu Karere ka Huye, ryegukanwe na Mugisha Moïse mu bagabo, Tuyizere Hashim mu bakiri bato na Mukeshimana Josiane mu bagore.

Isiganwa ryatangiye hasiganwa abatarabigize umwuga kandi bakoresha amagare gakondo (Matabaro), aba basiganwe ibirometero 30, basiganwa ari abakinnyi 45 bahagurukiye rimwe ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Aba bakinnyi bose bakiva ku ngoro ya Bikira Mariya berekeje Gorwe, Gakoma, Bucyeye, ku kiraro cy’Akanyaru, Ndago ku biro by’Akarere, nyarushishi bose bagahita bagaruka aho basorezaga ku ngoro ya Bikira Mariya.

Iri siganwa ryegukanwe na Niyonkuru Jean Pierre waje imbere ya bagenzi be, akurikirwa na Nyirinkindi Austin naho Ntigurirwa Daniel aza ku mwanya wa Gatatu muri iri rushanwa ry’abakiri bato bagomba gutoranywamo abazategurirwa shampiyona y’isi ya 2025.

Nyuma y’iri rushanwa hakurikiyeho abasiganwa mu byiciro by’abagabo n’abagore. Mu cyiciro cy’abagabo harimo abakuze, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakiri bato. Mu bagore harimo abakiri bato ndetse n’abakuze.

Mu cyiciro cy’abakuze ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye Agatobwe ku rugabano rwa Huye na Nyaruguru bagaruka ku isantere ya Kibeho bakomereza Ndago, Cyahinda, Kiyonza, Ngera, Mukoni, kuri UR Cumpus, kuri stade ya Huye, Matyazo, bakaharuka Agatobwe aho bakatiye bagaruka ku ngoro ya Bikira Mariya.

Muri uyu muhanda wose aba bakinnyi bakiri bato biciyemo ibikundi bine, byari biyobowe n’igikundi cyari imbere kigizwe na Manizabayo Eric (Karadiyo), ahanganye bikomeye na Mugenzi we Mugisha Moise.

Iki gikundi ni nacyo cyageze ku muhanda ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Kwa Bihira) aribo bari imbere, ndetse Manizabayo Eric ahita yegukana igihembo cya mbere muri iri siganwa.

Igikundi cya Gatatu cyasatiriye icya Kabiri byose birivanga cyarimo nacyo cyarimo abakinnyi Uhiriwe Byiza Renus, Iradukunda Emmanuel na Gahemba Bernabe n’abandi bakinnye mu cyiciro cy’abakuze n’abatarengeje imyaka 23.

Manizabayo na Mugisha bageze i Kibeho mbere ya bagenzi babo ndetse bahita banegukana imyanya ibanza. Mugisha Moïse yaje kunyura kuri mugenzi we aba uwa mbere Manizabayo Eric (Karadiyo) aba uwa Kabiri.

Mu bakinnyi b’ingimbi nabo bahatanye ku birometero 86, byari bigizwe n’umuhanda uhera Kibeho, Ndago, Cyahinda, ku mupaka w’akanyaru, Kiyonza, Ngera, Mukoni, kuri Kaminuza y’u Rwanda, stade ya Huye ndetse Matyazo bagaca Agatobwe bagaruka i Kibeho.

Muri iki cyiciro cy’ingimbi Tuyizere Hashim ukinira Les Amis Sportif yaje ku mwanya wa mbere, ndetse akurikirwa na Nshutiraguma Kevin wabaye uwa kabiri. Aba kandi nibo basesekaye aho basoreza mbere y’abasiganwa bose.

Mu cyiciro cy’abagore nabo bakoraga ibirometero 86 nibo bageze i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya nyuma mu gikundi kimwe ariko bayobowe na Mukashema Josiane wakurikiwe na Tuyishime Jacqueline.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru GASHEMA Janvier niwe watangije isiganwa ku mugaragaro, ryari rifite intego yo kugaragaza ibyiza Akarere ka Nyaruguru kagezeho.

Kibeho Race yabaye mu rwego two gutegura Tour du Rwanda 2023, ndetse n’abategurirwa kuzakina Shampiyona y’isi izabera mu Rwanda muri 2025.

Abakinnye batarabigize umwuga bagowe n'uduce tuzamuka
Ubwo abakinnyi bakina batarabigize umwuga biteguraga gutangira
Abakinnyi bashimishije abaturage ba Nyaruguru
Abasiganwa bageze no mu Karere ka Huye
Abasiganwa bari kuzamuka Agatobwe
Isiganwa ryarimo no kugaragaza imihanda mishya yubatswe muri Nyaruguru
Manizabayo na Mugisha bageze i Huye bayoboye abandi
Mugisha yishimiye gusoza ari uwa mbere
Mukeshimana na bagenzi be berekeza i Huye
Niyonkuru Jean Pierre ayoboye bagenzi be mu cyiciro cyo gushaka impano
Niyonkuru yabaye uwa mbere mu batarabigize umwuga
Ntigurirwa Daniel na Nyirinkindi bahanganye
Ntigurirwa yazamutse neza bimufasha kuba uwa gatatu
Nyirinkindi w'imyaka 20 yabaye uwa kabiri
Perezida wa Ferwacy Murenzi Abdallah n'umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier batangije isiganwa mu cyiciro cy'abakuze
Shema Bryan wari umusangiza w'amagambo ku irushanwa Kibeho Race
Tuyizere yageze i Kibeho afite akanyamuneza
Tuyizere Hasim niwe wegukanye isiganwa mu bakiri bato
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye isiganwa
Abitwaye neza mu isiganwa bashimiwe

Amafoto: Sendegeya Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .