Mugisha Moïse yakoze impanuka ikomeye ari mu myitozo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2020 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku magare wa Team Rwanda na SACA, Mugisha Moïse, yakoze impanuka ikomeye muri iki gitondo ubwo yari mu myitozo, igare rye rirangirika.

Mugisha Moïse yakoze impanuka ubwo yari ageze ku Ruyenzi, ari mu myitozo y’ikipe y’Igihugu abakinnyi bahabwa n’umutoza Sterling Magnell.

Niyonshuti Adrien utoza uyu mukinnyi muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yabwiye IGIHE ko Mugisha Mugisha Moïse atakomeretse cyane ndetse kuri ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Plateau mu Mujyi.

Ati “Yakoze impanuka ubwo yari ageze ku Ruyenzi urenze gato ahari ibi byuma bifotora abagendera ku muvuduko uri hejuru. Igare rye ryangiritse riba ubufu, gusa Imana yamurinze agwa hakurya y’umuhanda ikamyo yarigonze we ntiyamukoraho.”

Amakuru avuga ko Mugisha yakatiye umunyamaguru wari mu muhanda, bivugwa ko ari umurwayi wo mu mutwe, maze muri uko kugaruka mu muhanda nibwo ikamyo yahise imugonga nubwo ku bw’amahirwe yasimbutse igare akagwa hakurya y’umuhanda.

Igare Mugisha Moïse yakoreshaga mu myitozo ni iryo mu ikipe ye ya SACA bivugwa ko hamwe n’ibikoresho byose ryari rifite, bigera mu gaciro ka miliyoni 12 Frw.

Mugisha Moïse uzakina Shampiyona y’Isi ya 2020, ni we Munyarwanda witwaye neza muri Tour du Rwanda 2020, asoreza ku mwanya wa kabiri.

Mugisha Moïse yakoze impanuka ikomeye ari mu myitozo, igare rirangirika bikomeye
Mugisha Moïse ari mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2020
Mugisha Moïse ni we Munyarwanda waje hafi muri Tour du Rwanda 2020, aba uwa kabiri ku rutonde rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .