Mugisha Moïse na Mugisha Samuel na bo ntibahiriwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2019 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Mugisha Samuel na mugenzi we Mugisha Moïse bari bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Yorkshire mu Bwongereza mu cyiciro cy’abakiri cy’abatarengeje imyaka 23, bombi ntibahiriwe n’isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatanu kuko batigeze barisoza.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2019, abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 173 basiganwa mu muhanda (Road Race) aho bahagurukiye mu gace ka Doncaster berekeza i Harrogate.

Mugisha Samuel wakinnye neza mu bilometero 15 bya mbere, aho yari mu bakinnyi bari bayoboye itsinda ryarimo abandi benshi, yakoze impanuka aragwa mbere y’uko akomeza gusiganwa.

Kimwe na mugenzi we Mugisha Moïse, bombi ntibasoje iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 157.

Umutaliyani Batistella Samuele ni we wegukanye iri siganwa nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 53 n’amasegonda 52, akurikirwa n’Umusuwisi Bissegger Stefan n’Umwongereza Pidcock Thomas.

Mugisha Moïse, Mugisha Samuel na bagenzi babo, Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus bakinnye mu ngimbi ku wa Kane, bose bazagaruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru.

Aba bakinnyi bombi batarengeje imyaka 23, bari mu ikipe y’u Rwanda izakina isiganwa rya Tour de Vendée rizabera mu Bufaransa tariki ya 6 Ukwakira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza