Ni igikorwa cyakozwe ku nkunga y’umuryango utegamiye kuri leta wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa “Inclusive Cycling International”, aho umukino w’amagare w’abafite ubumuga mu Rwanda uzahuzwa na Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
Umuryango Inclusive Cycling International watanze amagare atatu ya “Handcycles” umukinnyi atwara aryamye ndetse n’irindi rimwe rya “Tandem Bicycle” ritwarwa n’umuntu urenze umwe.
Aya magare yose azafasha mu myitozo ku bakinnyi b’Abanyarwanda bagenewe abatoza babiri bari mu Rwanda kugira ngo banahugure abandi bazajya batoza abo bakinnyi.
Amagare ya “Handcycles” atwarwa n’abantu bafite ubumuga bw’ingingo zo hasi zirimo amaguru mu gihe aya “Tandem” akoreshwa n’abantu bafite ibibazo byo kutabona aho umuntu ubona ari we uba uyoboye iryo gare ryicaraho abantu babiri.
Umuyobozi Mukuru wa Inclusive Cycling, Greg Milano, yagize ati “Intego y’uyu mushinga ni ugushishikariza no gushyigikira abantu bafite ubumuga kubona ibyiza bya siporo n’umukino w’amagare no kugaragaza u Rwanda nk’intangarugero mu guha umwanya abafite ubumuga mu mukino w’amagare.”
Abakinnyi 50 bafite ubumuga ni bo bitabiriye iki gikorwa cyo kubereka uko aya magare akoreshwa kuri Stade Amahoro.
Iyi gahunda izakomeza aho ikipe y’abakinnyi batanu barimo Abanyarwanda n’Abanyamerika izatwara amagare mu mihanda ya Tour du Rwanda ku ruhande rwa Ride Rwanda, ku Gace ka Mbere ka Gicumbi-Kayonza no ku Gace ka Kabiri ka Kigali-Musanze tariki ya 24 n’iya 25 Gashyantare 2025.
Aba bakinnyi b’Abanyamerika n’Abanyarwanda bazatwara kandi amagare muri Kigali ku Munsi w’Umuryango wa Ride Rwanda tariki ya 1 Mata.
Ride Rwanda ni isiganwa ry’abatarabigize umwuga rigendana na Tour du Rwanda, abaryitabiriye bagakoresha zimwe mu nzira z’iri rushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizengurka u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!