Gushyira iki kigo gishamikiye kuri UCI gitoza umukino w’amagare mu Rwanda ni umushinga wari umaze hafi imyaka itandatu ndetse wagombaga gukorerwa ahari ikigo cy’iterambere ry’uyu mukino i Musanze (Africa Rising Cycling Center).
Kuri uyu wa Gatandatu, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko iyi Centre “izafasha u Rwanda n’ibihugu byo mu karere guteza imbere uyu mukino mu gutoza abakinnyi, abatoza, abakomiseri n’abandi. Izakorera mu turere twa Musanze, Rwamagana na Bugesera.”
Mu Karere ka Musanze ni ho hazajya habera imyitozo yo ku butumburuke bwo hejuru, amacumbi n’amashuri.
Mu Bugesera hazaba hegereye ikibuga gishya cy’indege kizuzura mu myaka itatu iri imbere, hazajya habera amasiganwa yo kuzenguruka mu mihanda ifunze, gukinira muri ‘pumptrack’ ndetse na ho hazaba hari ibyumba byo kwigiramo.
Nk’ahantu hari ubushake bwo guteza imbere umukino w’amagare, i Rwamagana hazajya hateza imbere uyu mukino ku bagore ndetse hatoranyijwe kubera ko haberanye n’amasiganwa yo kuzenguruka.
Iyi Centre Satellite yo mu Rwanda izaba iya kabiri muri Afurika nyuma y’iya Paarl muri Afurika y’Epfo, yo yashinzwe mu 2005 aho yitorezamo abakinnyi batandukanye kuri uyu Mugabane barimo n’Abanyarwanda.
Uretse muri Afurika, ahandi UCI ifite ibigo nk’ibi ni mu Bushinwa, Nouvelle-Zélande, Canada, Trinad & Tobago, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buhinde na Portugal.
Mu 2025, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!