00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hafunguwe ‘centre’ itoza umukino w’Amagare ku Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 February 2025 saa 10:40
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro “Centre Satellite” yo ku rwego rw’Isi itoza umukino w’amagare, yabaye iya kabiri ishyizwe ku Mugabane wa Afurika nyuma y’iya Paarl muri Afurika y’Epfo.

Iki kigo cyo guteza imbere umukino w’amagare cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient ari hamwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (CAC), Yao Yao Allah-Kouamé; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson.

Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro, mbere gato y’uko hatangira Tour du Rwanda 2025 yitabiriwe na Perezida Paul Kagame watangije Umunsi wayo wa Mbere aho abakinnyi basiganwe n’igihe buri wese ku giti cye.

Gushyira iki kigo gishamikiye kuri UCI gitoza umukino w’amagare mu Rwanda ni umushinga wari umaze hafi imyaka itandatu ndetse wagombaga gukorerwa ahari ikigo cy’iterambere ry’uyu mukino i Musanze (Africa Rising Cycling Center).

Ni ikigo kizafasha u Rwanda n’ibihugu byo mu karere guteza imbere uyu mukino mu gutoza abakinnyi, abatoza, abakomiseri n’abandi. Kizakorera mu turere twa Musanze, Rwamagana na Bugesera.

Mu Karere ka Musanze ni ho hazajya habera imyitozo yo ku butumburuke bwo hejuru, amacumbi n’amashuri.

Mu Bugesera hazaba hegereye ikibuga gishya cy’indege kizuzura mu myaka itatu iri imbere, hazajya habera amasiganwa yo kuzenguruka mu mihanda ifunze, gukinira muri ‘pumptrack’ ndetse na ho hazaba hari ibyumba byo kwigiramo.

Nk’ahantu hari ubushake bwo guteza imbere umukino w’amagare, i Rwamagana hazajya hateza imbere uyu mukino ku bagore ndetse hatoranyijwe kubera ko haberanye n’amasiganwa yo kuzenguruka.

Iyi Centre Satellite yo mu Rwanda yabaye iya kabiri muri Afurika nyuma y’iya Paarl muri Afurika y’Epfo, yo yashinzwe mu 2005 aho yitorezamo abakinnyi batandukanye kuri uyu Mugabane barimo n’Abanyarwanda.

Uretse muri Afurika, ahandi UCI ifite ibigo nk’ibi ni mu Bushinwa, Nouvelle-Zélande, Canada, Trinad & Tobago, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buhinde na Portugal.

Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ubwo hafungurwaga Centre Satellite igamije guteza imbere umukino w'amagare
Perezida wa UCI, David Lappartient na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyabaye mbere y'uko Tour du Rwanda itangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .