Miss Nimwiza Meghan yasangije abakunzi b’amagare uburyo bakoroherwa no kubona icumbi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kamena 2019 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yeretse abakunzi b’amagare n’Abanyarwanda ahari amahirwe yabafasha gutunga icumbi ry’indoto zabo.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, ubwo yitabiraga Shampiyona y’Igihugu y’Umukino w’Amagare, yatangiriye mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu, abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa ni we wayegukanye, akoresheje 54’4’’ ; yakurikiwe na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Excel Energy wakoresheje 54’ 56’’.

Abakinnyi bayisoje ku Cyumweru mu irushanwa ryo mu muhanda ryahujwe no kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino w’amagare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ryegukanwe na Uwizeyimana Bonaventure na Nzayisenga Valentine bombi bakinira Benediction Excel Energy naho Gahemba Bernabe ukinira Les Amis Sportifs iterwa inkunga na Cogebanque aba uwa mbere mu ngimbi (Junior).

Miss Nimwiza usanzwe ari Ambasaderi wa Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari mu barirebye. Mu butumwa bwe, yagaragarije abakeneye aho gutura ko bashyiriweho amahirwe yo kubona icumbi.

Yagize ati “Abakiliya ba Cogebanque n’abaturarwanda muri rusange bashyiriweho amahirwe azabafasha kubona icumbi ribabereye binyuze mu nguzanyo ya ‘Cogebanque Mortgage’. Ufite inzu wifuza kuzagira cyangwa inzu y’indoto zawe, Cogebanque yabigufashamo haba ari ukubaka inshya cyangwa ushaka kuvugurura. Nabashishikariza kugana amashami ya banki abegereye mugasobanurirwa iyi serivisi byimbitse.’’

Yanabasangije uko bakoroherwa no kugerwaho na serivisi z’imari za Cogebanque, zirimo n’izitangwa n’aba-agents basaga 600 bakorera mu gihugu hose.

Ibyo wamenya ku nguzanyo yaguhesha icumbi

Cogebanque Mortgage ni inguzanyo ifasha umukiliya wa banki kugura cyangwa kuvugurura inzu yo kubamo.

Ihabwa umukozi wasinye amasezerano y’akazi y’igihe kirekire; kuba amaze nibura amezi atatu ahembwa umushahara uhoraho; kuba ashobora gukoresha agera kuri 50% y’umushahara we buri kwezi yishyura ibyiciro by’inguzanyo; kuba afite icyemezo kigaragaza ko nta mwenda atarishyura; kwemera gutanga inzu aguze/avuguruye nk’ingwate kugeza igihe inguzanyo yishyuriwe yose; mu gihe abasaba inguzanyo ari abashakanye, imishahara yabo bombi igomba kunyura kuri konti bahuriyeho iri muri Cogebanque; inzu igurwa/ivugururwa igomba kuba yubahirije amabwiriza y’imiturire bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Ni inguzanyo ishobora kwishyurwa hagati y’imyaka 5-15 ariko ikaba yanakongerwa kugera ku myaka 20. Itangirwa ku nyungu ya 16% ku mwaka.

Mu bigenderwaho mu gutanga inguzanyo ni uko inzu iba ifite ubwishingizi ngo inyungu za banki n’izuhabwa inguzanyo zibe zitekanye. Ibi bijyana n’ubwishyu fatizo ku waka inguzanyo buba buri hagati ya 10% na 20%.

Iyo nta bwishyu fatizo afite kandi iyo nzu ariyo ye ya mbere, butangwa n’ikigo cy’ubwishingizi gikorana na banki, uwaka inguzanyo akishyura amafaranga y’ubwishingizi gusa. Iyo usaba inguzanyo atari inzu ye ya mbere yo guturamo, asabwa gutanga ubwishyu fatizo bwa 20%.

Ibyiciro by’inguzanyo byishyurwa ku kwezi ntibishobora kurenga 50% ku mushahara w’uwayisabye ariko ku bashakanye harebwa umushahara mbumbe wa bombi.

Mu gihe uwatse inguzanyo yifuje kuyishyura yose mbere y’igihe yavuganye na banki, nta yandi mafaranga asabwa gutanga ahubwo abimenyesha nibura mbere y’amezi atatu ngo yishyure.

Cogebanque imaze imyaka 20 itanga serivisi za banki, yagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda no kuzamura urwego rw’imikino mu Rwanda.

Iyi banki itera inkunga Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yazamukiyemo abakinnyi babigize umwuga nka Areruya Joseph, Valens Ndayisenga n’abandi. Ni n’umuterankunga w’imena wa Rwanda Cycling Cup na Tour du Rwanda.

Cogebanque yagabye amashami 27 mu gihugu hose aho ifite ibyuma bya ATM 33, itanga serivisi z’ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikuza binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard.

Nyampinga w'u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yasangije abanyarwanda uko bashobora kubona inzu byoroshye
Iyamuremye Antoine ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque na Miss w'u Rwanda Nimwiza Meghan ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Nimwiza Meghan yambika umudali Ishimwe Diane w Benediction Excel Energy wabaye uwa gatatu mu cyiciro cy'abagore kuri iki Cyumweru
Nyampinga w'u Rwanda 2019, Meghan yambika umwambaro wa Cogebanque Nzayisenga Valentine watwaye Shampiyona y'Amagare kuri iki Cyumweru mu bagore
Miss Nimwiza Meghan wegeranye na Gahemba Barnabe watwaye shampiyona mu ngimbi, yifotozanyije na Les Amis Sportifs y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque
Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'umukino w'amagare, yashyiriyeho Abanyarwanda uburyo bworoshye bubafasha kubona amacumbi
Nzayisenga Valentine ubwo yegukanaga isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza