Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Ukwakira 2024, ni bwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire ari hamwe n’abayobozi ba FERWACY, basuye Africa Rising Cycling Center.
Aba bayobozi baganiriye ku bikorwa by’iki kigo cy’amagare, gahunda ziri mbere n’ingamba zo kuzamura umukino w’amagare mu nzego zose.
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY akaba n’Umuvugizi wayo, Bigango Valentin, yabwiye IGIHE ko muri ibi biganiro hagarutswe ku buryo abakinnyi bakongera kujya bakorera umwiherero muri iki kigo mu buryo buhoraho.
Ati “Iki kigo cyazamuye hafi y’abakinnyi bose twagize, hari amateka akomeye gifitanye n’igare ryo mu Rwanda. Twaganiriye ko ari ikintu tugiye kureba uburyo cyongera kugaruka, tukareba ko ikigo cyongera kikaba umutima w’igare.”
Mu myaka yashize, hari ingengo y’imari iki kigo cyagenerwaga mu kwita ku bakinnyi bagikoreramo umwiherero. Nyuma y’uko ihagaze, ubu abakunda kugikoresha ni abari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu gusa.
Iki kigo kimaze imyaka isaga 10, ni rimwe mu mashami atatu azaba agize “UCI Centre Satellite” izashyirwa mu Rwanda, izaba ari iya kabiri ishyizwe ku Mugabane wa Afurika nyuma y’iya Paarl muri Afurika y’Epfo.
Ku wa 28 Nzeri 2024 ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yemeje ko mu Rwanda hashyirwa “Centre Satellite” itoza uyu mukino ku Isi, izakorera mu turere twa Musanze, Rwamagana na Bugesera.
Ibi byabaye mu gihe mu mwaka utaha, tariki ya 21-28 Nzeri 2025, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cyo muri Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Bigango Valentin yavuze ko FERWACY na Minisiteri ya Siporo byaganiriye ku kuba binyuze mu Gahunda ya Isonga igamije guteza imbere impano z’abakiri bato, ibigo byigamo abakinnyi bafite impano yo gutwara amagare byaba byegeranye n’amashami y’iyi “Centre Satellite”.
U Rwanda rwifuza ko na nyuma yo kwakira Shampiyona y’Isi, umurage w’umukino w’amagare mu bakinnyi b’Abanyarwanda n’abakiri bato wakomeza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!