Minisitiri Munyangaju yasuye Ikigo cy’Amagare anatangiza amahugurwa y’Abakomiseri i Musanze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yatangije amahugurwa y’abakomiseri b’amarushanwa y’amagare, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu kigo cy’amagare cya Musanze (Africa Rising Cycling Center), akaba ari naho abakinnyi bagize ikipe y’Igihugu bari gukorera umwiherero.

Aya mahugurwa ahuje abagera kuri 20 yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’amagare (FERWACY) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino, UCI.

Nyuma yo gutangiza aya mahugurwa y’abakomiseri, Minisitiri Munyangaju yasuye kandi Ikigo gitegura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare gikomeye kurusha ibindi muri Afurika, ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’, asobanurirwa byinshi bigikorerwa n’imishinga iri imbere.

U Rwanda nicyo gihugu cya Afurika gifite ikigo gifite ibikoresho bihagije n’abakozi b’inzobere barimo abatoza, abakanishi n’abaganga bize ibyo kwita ku bakinnyi basiganwa ku magare.

Muri Africa Rising Cycling Center (ARCC) harimo ahabikwa bimwe mu bice bigize amagare, aho abakinnyi bakorera imyitozo ibafasha gukomeza umubiri, aho bigira amasomo arimo ubumenyi n’amayeri y’umukino wabo, uburere mboneragihugu n’amasomo y’ururimi rw’Icyongereza ndetse n’aho abitoreza muri iki kigo bacumbikirwa.

Iki kigo cyashinzwe mu 2014 na Ferwacy ifatanyije n’uwatozaga Team Rwanda, Jonathan Boyer. Gitorezwamo abakinnyi biganjemo ababa bavuye mu mwuga w’ubunyonzi (gutwara abantu ku igare) mu gihe kandi hari n’abakinnyi bava mu mahanga baza kuhitoreza.

Bakiri muri iki Kigo, Umunyamabanga Uhoraho, Shema Maboko Didier wari wajyanye na Minisitiri Munyangaju, yaganiriye n’abakinnyi bari mu mwiherero hamwe n’umutoza Sterling Magnell, aho bari kwitegura amarushanwa ari imbere, arimo La Tropicale Amissa Bongo izaba muri Mutarama 2020 na Tour du Rwanda izatangira muri Gashyantare 2020.

Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Gahemba Barnabé, Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Eric, Uwizeye Jean Claude, Byukusenge Patrick, Nzafashwanayo Jean Claude, Manizabayo Eric, Munyaneza Didier , Nkurunziza Yves na Rugamba Janvier ni bo bakinnyi bari mu mwiherero.

Muri Mutarama uyu mwaka, uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Espérance Nyirasafari yemeje ko hari gahunda yo kuvugurura iki kigo kikongererwa ubushobozi.

Minisitiri Munyangaju yasuye iki kigo cy’amagare cya Musanze nyuma y’iminsi ibiri gusa asuye ahubakwa Stade ya Bugesera kugira ngo arebe aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Yasuye kandi Stade ya Nyagatare muri iki cyumweru mu gihe mu kwezi gushize yasuye iya Ngoma.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yasuye Ikigo cy'Amagare cya Musanze kuri uyu wa Gatandatu
Yeretswe ibikorwa bitandukanye biri muri iki kigo kitorezwamo n'abakinnyi b'amagare
Minisitiri Munyangaju yatangije kandi amahugurwa y'abakomiseri ari kubera i Musanze
Yaganiriye kandi n'Abayobozi ba Africa Rising Cycling Center
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, aganiriza abakinnyi b'ikipe y'igihugu bari mu mwiherero hamwe n'umutoza Sterling Magnell

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza