Iyi shampiyona yasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024, aho abasiganwa bamwe bahagurukiye i Kanyinya abandi kuri Base, banyura i Gicumbi, basoreza i Batsinda.
Masengesho Vainqueur yasoje ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakuru basiganwe ku ntera y’ibilometero 133, akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 41, aho yafashijwe cyane Mugisha Moïse wayoboye isiganwa igihe kirekire ariko akaba uwa 15.
Masengesho yashimiye bagenzi be bamufashije kubona intsinzi, ndetse anashimangira ko agiye gukomeza imyitozo mu marushanwa ari imbere.
Yagize ati “Gutsindira Shampiyona byamfashije kuko ni umwenda ubera umukinnyi wese ufite intsinzi, ndashimira bagenzi banjye bamfashije. Amasiganwa yose maze gukina aba akomeye ariko bigatandukanira ku buryo ukorana na bagenzi bawe.”
“Ngiye gukomeza imyiteguro kuko ndi kwitegura andi marushanwa ari imbere gusa ntabwo ndamenya ari ryari.”
Masengesho yongeyeho ko kwitwara neza ahanini byatewe n’imyitozo yari amaze igihe akora yitegura isiganwa rya Tour de l’Avenir 2024 ariko bitari atitabiriye kubera gutinda kubona ibyangombwa.
Ingabire Diane akomeje kwiharira umukino w’amagare mu Rwanda by’umwihariko mu cyiciro cy’abagore kuko yasize abandi akoresheje amasaha atatu, iminota ibiri n’amasegonda 34 ku ntera y’ibilometero 97 akegukana shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma ya 2022 na 2023.
Abandi bakinnyi bahembwe kuri uyu munsi ni Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Club na Niyionkuru Phocas wa Benediction bakinaga nk’abatarengeje imyaka 18.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!