Magnell watozaga Team Rwanda ntazongererwa amasezerano, hemejwe uzamusimbura by’agateganyo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda), Umunyamerika Sterling Magnell, ntazongererwa amasezerano ndetse hakomeje gushakwa ubushobozi bwo kugira ngo hashyirweho umutoza mushya.

Ibi byemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, nyuma y’inama y’Inteko Rusange yabaye ku wa Gatandatu.

Ati “Ni amasezerano y’imyaka ibiri n’igice twari dufitanye, ni umutoza wishyurwaga ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo. Turacyaganira na Minisitiri kuko ubushobozi buramutse bubonetse twashaka umutoza ushobora gukomeza gukora iyi mirimo cyane uko uwo twari dufitanye amasezerano azaba asoje.”

Sterling Magnell watozaga Team Rwanda kuva mu 2015, yagiranye ikibazo na Komite nyobozi ya FERWACY mu mpera za 2019 ndetse akaba yarashoboraga gusezera icyo gihe. Azasoza amasezerano muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yaherukaga kuvuga ko ikibazo cyo kudahemberwa igihe uyu mutoza yari yaragize cyakemuwe, ariko kuri ubu bakeneye umutoza ufasha mu kuzamura impano.

Ati “Icyerekezo gishya dufitiye ikipe y’Igihugu, turifuza umuntu utari umutoza w’ikipe y’Igihugu gusa utoza abantu batanu cyangwa 10, ahubwo turifuza uwaza akaba ari n’umuntu ufasha mu kuzamura urwego rwa tekinike y’umukino wacu.”

“Dukeneye umuntu ushobora guhugura abandi atari uguhamagara abakinnyi gusa, ahubwo ari umutekinisiye uduherekeza mu rugendo rw’iterambere ry’igare kuva mu bana bato kugeza igihe amwakiriye mu ikipe y’Igihugu.”

Umuyobozi wa FERWACY yavuze ko mu gihe hagishakwa undi mutoza, Sempoma Félix, usanzwe yungirije muri Team Rwanda, ni we uzaba afasha ikipe y’Igihugu.

Ati “Ariko hagati aho ngaho dufite umutoza wundi uzaba ukurikirana ibyo bikorwa kugira ngo abakinnyi bacu bakomeze bitegure ayo marushanwa, mu gihe tutarabona umutoza mukuru. Dufite umutoza w’umusigire uzaba uri kubikora, ngira ngo abenshi muramuzi, Félix Sempoma. Ni umutoza umenyerewe mu mukino w’amagare kandi usanzwe afasha ikipe y’Igihugu mu marushanwa amwe n’amwe.”

Sempoma asanzwe atoza Benediction Ignite, mu mwaka ushize yatwaye Tour de la RDC yegukanywe na Nzafashwanayo Jean Claude ndetse na Tour de Sénégal yatwawe na Munyaneza Didier ‘Mbappé’.

FERWACY iteganya ko Team Rwanda ishobora kwitabira Grand Prix Chantal Biya na La Tropicale Amissa Bongo, mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda 2021 izaba mu mpera za Gashyantare umwaka utaha.

Umutoza Sterling Magnell yari amaze imyaka itanu atoza Team Rwanda
FERWACY yemeje ko Sterling Magnell atazongererwa amasezerano
Sempoma ari kumwe na Team Rwanda yakinnye All African Games mu 2015
Umutoza Sempoma Félix afata ifoto na Areruya Joseph watwaye La Tropicale Amissa Bongo mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .