La Tropicale Amissa Bongo: Areruya yasoje ku mwanya wa kabiri mu gace kegukanywe na Kamzong Clovis

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Amateka mashya yanditswe mu Isiganwa rizenguruka Gabon ryitiriwe Albertine Amissa Bongo, La Tropicale Amissa Bongo, aho ku nshuro ya mbere Umunya-Cameroun yegukanye agace karyo.

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 hakinwe agace ka Kane aho abasiganwa bahagurukiye Lambaréné berekeza mu gace ka Mouila, ku ntera y’ibilometero 190. Kegukanywe na Clovis Kamzong Abessolo wakoresheje 4h34’42’’, anganya ibihe na Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa kabiri.

Clovis Kamzong w’imyaka 28 usanzwe akinira SNH Velo Club ariko akaba ahagarariye Cameroun muri La Tropicale Amissa Bongo yinjiye mu bitabo by’amateka ko yabaye umunyagihugu wa mbere watwaye etape muri iri rushanwa riri mu akomeye muri Afurika.

La Tropicale Amissa Bongo iri kuba ku nshuro ya 15 kuva igiye ku rwego rwa 2.1. Iy’umwaka wa 2020 ikomeje kwandika amateka kuko ni nayo ya mbere aho Abanyafurika batatu batwaye etape. Barimo Clovis Kamzong n’Abanya-Érythrée babiri Natnael Tesfazion na Biniam Girmay.

Agace ka Kane karanzwe n’ihangana rikomeye kuko abakinnyi bane barimo Joseph Areruya (Rwanda), Clovis Kamzong (Cameroun), Abdul Aziz Nikiema (Burkina Faso) na El Houcaine Sabbahi (Maroc) bacomotse mu gikundi hakiri intera y’ibilometero 160. Ibihe binini by’ikinyuranyo bashyizemo ni 7’40’’, yagabanyijwe igera kuri 4’13’’.

Clovis Kamzong yatsinze aka gace atanze Areruya Joseph gushyira ipine mu murongo nubwo yatangiye kuvuduka habura metero 500 ngo bagere ku murongo wo gusorezaho.

Umwanya mwiza Clovis Kamzong, yigeze agira mu gace muri La Tropicale Amissa Bongo ni uwa 11.

Mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda uwaje hafi ni Nzafashwanayo Jean Claude wasoje ku mwanya wa 22, asigwa n’uwa mbere 4’13’’.

Ku rutonde rusange, Umunya- Érythrée Natnael Tesfazion aracyayoboye aho amaze gukoresha 14h59’51’’ mu gihe akurikirwa n’Umufaransa Jordan Levasseur ukinira Natura4Ever-Roubaix arusha amasegonda ane. Abanyarwanda baza hafi bayobowe na Munyaneza Didier uri ku mwanya wa 14 aho arushwa amasegonda 30 na Nzafashwanayo Jean Claude, wasizwe amasegonda 43.

Team Rwanda iri ku mwanya wa mbere mu makipe yitwaye neza mu agera kuri 15 yitabiriye iri rushanwa.

La Tropicale Amissa Bongo izasozwa ku wa 26 Mutarama 2020, izakomeza ku wa 24 Mutarama hakinwa agace ka Gatanu, aho abasiganwa bazahagurukira muri Lambaréné kerekeza i Bifoun mu bilometero 82.

Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa kabiri mu gace kegukanywe na Kamzong Clovis ukomoka muri Cameroun
Areruya Joseph na Kamzong Clovis bagereye ku murongo rimwe
Ifoto igaragaza Areruya Joseph na Kamzong Clovis bagera ku murongo wo gusorezaho
Areruya Joseph yahembwe nk'umukinnyi wagaragaje guhangana cyane mu Gace ka Kane ka La Tropicale Amissa Bongo
Areruya Joseph ari mu bakinnyi bakomeye mu mukino w'amagare mu Rwanda
Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa kabiri mu gace kegukanywe na Kamzong Clovis
Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange nyuma y'agace ka kane
U Rwanda ni rwo wa mbere mu makipe 15 yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza