Froome w’imyaka 37, ari mu bafite amazina akomeye ndetse umuntu atatinya kuvuga ko ari ay’ibihe byose mu mukino wo gusiganwa ku magare ku Isi nzima.
Uyu mugabo wavukiye muri Kenya ku babyeyi b’Abongereza, azaza mu Rwanda nk’umukinnyi wa Israel Premier-Tech, ikipe yo muri Israël igiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya munani.
Froome werekeje muri iyi kipe mu 2021 avuye muri Ineos Grenadiers (yahoze yitwa Team Sky) yakoreyemo amateka, byatangiye kuvugwa ko ashobora kwitabira Tour du Rwanda muri uwo mwaka ariko hazamo impamvu zitandukanye zirimo imvune no kuba hari andi masiganwa iyi kipe ye yagombaga kwitabira.
Binyuze mu mubano mwiza uri hagati y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) n’iyi kipe ya Israel Premier-Tech ifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo iyo ikorana n’ikipe y’abagore ya Bugesera, ibyifuzo n’inzozi byaje kuba impamo.
Ku Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, mu mashusho y’amasegonda 42 yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Tour du Rwanda, ni ho hatangarijwe ko Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye, La Vuelta ebyiri mu 2011 na 2017 ndetse na Giro d’Italia mu 2018, azitabira Tour du Rwanda.
The management of Tour du Rwanda is excited to announce that 4 times @letourdefrance winner, @chrisfroome will grace the #TdRwanda23 slated on 19-26 Feb 2023 with team @israelpremiertech
Froomey will be welcomed in #Rwanda by cycling enthusiasts & 1000 hills.#FroomeInRwanda pic.twitter.com/48nnVXkpkt
— 𝗧𝗼𝘂𝗿 𝗱𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 🇷🇼 (@tour_du_Rwanda) January 15, 2023
Iyi nkuru iri muzasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Kuri Twitter ya Tour du Rwanda, yarebwe n’abantu bagera hafi ku bihumbi 50 mu gihe kitagera ku masaha 24.



Kwitabira Tour du Rwanda kwa Chris Froome bivuze iki?
Chris Froome ni rimwe mu mazina akomeye mu mukino w’amagare. Ku giti cye, akurikirwa n’abasaga miliyoni 1,5 kuri Twitter n’abagera kuri miliyoni 1,1 kuri Instagram.
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko kubona uyu mukinnyi muri Tour du Rwanda ari inkuru nziza ku Rwanda no ku mukino w’Amagare muri Afurika yose.
Ati “Ni inkuru nziza ku Rwanda, ni inkuru nziza kuri Tour du Rwanda, ni n’inkuru nziza ku mukino w’Amagare muri Afurika kuko ni inshuro ya kabiri nyuma y’umwaka wa 2009 aho yakinnye muri Afurika y’Epfo. Murumva hari hashize imyaka 13 cyangwa 14 umukinnyi nk’uwo w’igihangange wagaragaye mu bakinnyi bakomeye batwaye imidali ikomeye adakinira ku Mugabane wa Afurika.”
Yongeyeho ko kwitabira iri siganwa rizenguruka igihugu kwa Froome bizaryongerera agaciro. Ati “Kugira umukinnyi nk’uwo muri Tour du Rwanda ni ugukomeza kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda.”
Kamuzinzi Freddy uyobora Tour du Rwanda na we yavuze ko kuba Chris Froome agiye kwitabira iri siganwa bigaragaza ko rimaze kugera ku rwego rwiza ndetse hari n’abandi bakomeye bazaryitabira.
Ati “Kugira umukinnyi nka we byerekana ko dufite isiganwa riri ku rwego rwiza. Twizeye ko muri iyi minsi tuzabona n’andi mazina akomeye nka we.”
Yongeyeho ati “Ikindi ni uko ari ubwa mbere uwigeze gutwara Tour de France azaba asiganwe muri Tour du Rwanda. Na byo ni ingenzi kuko hari icyo bizazamura ku mukino no ku bukerarugendo bw’igihugu. Ku bandi bakinnyi, hari icyo bazamwungukiraho kandi hari n’abo bizatera gushaka kugera ku rwego nk’urwe.”
Murenzi Abdallah yagaragaje ko kandi kugira umukinnyi nka Chris Froome muri Tour du Rwanda bizafungura imiryango ku bandi bakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare.
Ati “Birereka n’abandi bakinnyi bo ku rwego nk’urwe ko mu Rwanda, ni amahoro, ko umukino w’amagare mu Rwanda uteye imbere, Tour du Rwanda iteguye ku rwego rwo hejuru. Abakinnyi bakomeye baba baganira, bizatuma n’abandi amaso yabo areba Afurika.”
Imyiteguro ya Tour du Rwanda iri ku rwego rushimishije
Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 15, ikaba iya gatanu kuva igeze ku rwego rwa 2.1, izaba hagati ya tariki ya 19 n’iya 26 Gashyantare. Bivuze ko kugeza ubu hasigaye iminsi 33 ngo iri siganwa rizenguruka igihugu mu minsi umunani ritangire.
Agaruka ku myiteguro yaryo, Murenzi yagize ati “Mu gihe dusigaje ukwezi, imyiteguro iri kugenda neza. Kugeza kuri uyu munsi, ibyinshi biragenda bijya ku murongo, murumva n’abakinnyi bakomeye bagenda batangaza ko bazitabira, amakipe akomeye. Birumvikana ko iyo haje abakinnyi bakomeye, hari n’amakipe akomeye.”
Yakomeje agira ati “Ni ibintu byo kwishimira kuko urugendo rwo kwitegura Shampiyona y’Isi ya 2025, turakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze muri Tour du Rwanda.”
Ubuyobozi bwa Ferwacy na Tour du Rwanda buracyiga ku buryo tumwe mu duce tw’iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 20 twazerekanwa kuri za televiziyo mpuzamahanga no mu bitangazamakuru bitandukanye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!