Yazamuye ibendera ry’igihugu mu Rwanda no mu mahanga, ariko mu myaka mike cyane ubuzima bwarahindutse buba bubi cyane, aho yisanze igare yakoreshaga ahatana mu marushanwa atandukanye, arikoresha yikorera imizigo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nsengimana yahishuye ubuzima bubi yabayemo nyuma yo kuva mu igare mu buryo butunguranye.
Yagize ati “Ubuzima ku Isi burahinduka. Nibyo nabaye Umumotari biranga njya gutwara igare bisanzwe ibi byo kwikorera imizigo kugira ngo umuryango wanjye ubona ibiwutunga.”
Nsengimana yagaragaje ishusho itajya imuvamo.
Ati “Nababajwe no kubona Team Rwanda inyuzeho njye ndi gutwara abagenzi cyangwa amatafari kuko byose narabikoraga. Icyo gihe abakinnyi baranyihanganishije kuko ntakindi bari gukora.”
Nsengimana yakomeje avuga ko yavuye mu mukino w’amagare mu buryo butunguranye.
Ati “Ukuntu navuye mu mukino w’amagare byambereye nk’amayobera. Benediction nabayemo igihe kinini yabuze abaterankunga bityo bakuraho ibyo guhemba abakinnyi. Nyuma nagiye muri Java-Inovotec ngira ibyago mbura umwana wanjye wari ufite umwaka umwe, ntabwo nitozaga kuko mu mutwe ntabwo nari meze neza. Niyemeje guha amahirwe Hashimu ukiri muto muha n’igare ryanjye ajya muri Tour du Rwanda.”
“Tour du Rwanda 2024 irangiye, Pascal (umuyobozi wa Java) yambwiye ko amagare ari hafi kuza bityo ko nakomeza gutiza iryanjye Hashimu. Nyuma nakomeje guhamagara Pascal akanga kunyitaba, mpagarika gukina gutyo.”
Ntabwo ari Nsengimana gusa kuko ibibazo nk’ibi bikunze kugaragara ku bakinnyi basoje gukina uyu mukino.
Kuri ubu, Nsengimana yatangiye kugarura ubuzima gake gake kuko hari ikipe y’abana asigaye afasha avuga ko yifuza kubasangiza ubumenyi afite.
Nsengimana yasoje avuga ko yishimira ko bagenzi be iyo bavuganye yumva bameze neza kuko amafaranga bahabwaga yiyongereye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!