Uyu mukino ni umwe mu iri gutera imbere mu Rwanda ndetse mu bice byinshi biwugize. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku kazi k’umukanishi wo mu mukino w’amagare.
IGIHE yaganiriye na Ndagijimana Fabrice uzwi nka Coka, akaba akora ubukanishi muri Benediction Club y’i Rubavu ariko muri Tour du Rwanda 2024 yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.
Uyu musore uvuka i Rubavu avuga ko umwuga w’ubukanishi awukomora kuri Se, cyane ko yakuze ari wo akora. Avuga ko kandi yahisemo uyu mwuga nyuma yo kugerageza kuba umukinnyi w’amagare ariko ntibimuhire.
Ati “Nkomora impano y’ubukanishi ku mubyeyi wanjye kuko na we yari we. Nakuze nkunda igare ariko kuba umukinnyi waryo ni ikindi kintu. Nyuma ni bwo navuze nti niba kunyonga igare by’umwuga binaniye kuki ntashaka ikindi ndikoramo ko nsanzwe ndi n’umukanishi.”
IGIHE: Watangiye umwuga w’ubukanishi bw’amagare ryari?
Ndagijimana: Natangiye kwisanga mu igare cyane mu 2005 ubwo nahuraga na Munyankindi Benoît, icyo gihe na we ni bwo yari mu nzira yo gushinga Ikipe ya Benediction.
Nari umwana ariko ibintu byerekeranye na mekaniki nagerageza kubyumva. Icyo gihe rero nabonaga bishobora kuzatanga umusaruro bikanaharurira amayira abandi.
Buriya umukanishi w’igare ari mu bantu bavunika cyane kuko ubuzima bunini bw’ikipe niwe buba bureba.
Ese ubundi ni akahe kazi k’umukanishi mu ikipe y’amagare?
Akazi k’umukanishi mu ikipe ni ukumenya y’uko igare umukinnyi agiye kujya hejuru ritamuteza ibibazo. Niba umutoza yateguye umukino we bisaba ko nawe utaryama ugomba kureba ko igare rimeze neza.
Urikorera isuku, ukarifungura ukongera ukareba niba ntakibazo rishobora guteza, kugira ngo ntibigire ingaruka haba ku mukinnyi n’ikipe muri rusange. Muri make ni akazi gakomeye gasaba urukundo n’ubwitange.
Ndagijimana yahuye ate n’Abanyafurika y’Epfo kugera ubwo batangiye no gukorana
Ikipe ya Benediction yari ifite umubano mwiza n’iya Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo. Abari bayigize n’ubundi nibo bisanze mu Ikipe y’Igihugu.
Naje guhuzwa n’abo n’ubuyobozi bwanjye bwa Benediction ariko nshimira cyane mugenzi wanjye dukora akazi kamwe Maniriho Eric wari usanzwe ufitanye imikoranire nabo ariko kuko yari agize izindi nshingano (mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda) bamusabye undi wabakorera nk’ibyo yakoraga bityo ababwira njye.
Ni izihe mbogamizi z’abakanishi b’umukino w’amagare?
Imbogamizi tugira ni ubushobozi bwo kugera kubikoresha bigezweho biri gusohoka muri iyi minsi. Iyo ugize amahirwe ukabona umuterankunga ukugurira kimwe nawe wazagira uko wigenza ukagura ikindi.
Ndajimana ashishikariza abakiri bato bakunda umukino w’amagare gutinyuka uyu mwuga kuko ari umwe mu ya beshaho neza uwukora cyane kuri bamwe bagerageza kuba abakinnyi ariko bikanga.
Uyu mugabo asanzwe ari umukanishi mu buzima busanzwe kuko afite n’igaraje mu Karere ka Rubavu aho adakorera amakipe gusa, ahubwo n’abandi bose bafite amagare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!