00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubona Umunyarwanda witwara neza muri Shampiyona y’Isi biragoye - Ndayishimiye Samson

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 December 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, Ndayishimiye Samson, yagaragaje ko kuzabona Umunyarwanda witwara neza muri Shampiyona y’Isi bigoye nubwo ari byo abenegihugu bifuza.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarubu, ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024, mu nama itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku Magare ya (UCI) igamije kwigira hamwe iterambere ry’uyu mukino (UCI Mobility & Bike City Forum in Abu Dhabi).

Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko kwakira Shampiyona y’Isi ari iby’agaciro ku Rwanda nubwo bigoye ko Abanyarwanda bitrwara neza.

Ati “Kizaba ari ikintu cyiza kubona Abanyarwanda bari kureba Isi yose iri gusiganwa i Kigali. Muri Tour du Rwanda ya 2024, UAE Team Emirates yajemo nk’ikipe ikomeye, ni ikintu gikomeye kubona amakipe meza nk’ayo aza bitari no muri Shampiyona y’Isi.”

“Nk’igihugu kizakira irushanwa, twese twumva ko twazagira umukinnyi witwara neza w’Umunyarwanda ariko biragoye cyane kuko ni akazi gakomeye.”

Shampiyona y’Isi y’amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda, izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bigoye kubona Umunyarwanda yitwara neza muri Shampiyona y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .