Kigali Rides yiyemeje gukundisha Abanyarwanda siporo yo gutwara igare (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Umushinga wa Kigali Rides wiyemeje gushyigikira Abanyarwanda bafite ubushake bwo gukora siporo y’igare, aho utegura amasiganwa atandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku Cyumweru, abagera kuri 21 bitabiriye siporo yo gutwara amagare, aho bahagurukiye rusengero rwa Christ’s Church i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali, basoreza Kajevuba mu Karere ka Rulindo, nyuma yo gukora intera y’ibilometero 50.

Umuyobozi w’umushinga wa Kigali Rides, Mutsinzi Yves, yavuze ko ari umushinga ugamije guteza imbere siporo y’amagare kandi ukanayikundisha Abanyarwanda.

Ati “Ni umushinga ugamije guteza imbere siporo y’igare, ariko nanone tunakundisha Abanyarwanda igare kuko ni siporo nziza ikoresha umubiri wawe, ukanasura ahantu hatandukanye muri gahunda ya Tembera u Rwanda turimo.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gukora amasiganwa atandatu, aho bajya mu bice bitandukanye by’igihugu babifatanya no kwitabira gahunda ya siporo rusange ya ‘Car Free Day’ itegurwa n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Tugira amasiganwa menshi, cyane cyane dukora no muri Car Free Day, ariko na none ikindi cyumweru dusohoka muri Kigali. Ubu twagiye mu Majyaruguru, ubwa mbere twagiye mu Burasirazuba, tuzagenda dupanga n’ahandi hose. Turateganya kujya i Karongi, ariko tudakoze ibilometero byinshi cyane, abantu bagakora siporo banasura Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Icyo nabwira abantu bose bashaka gukora iyi siporo, ni uko ari nziza cyane kuko ituma usura ahantu, ukamenya igihugu cyawe. Ubu twagiye Kajevuba mu Majyaruguru, ntabwo ari benshi bari bahazi kandi nibwo uhasura uhabona.“

Ubuyobozi bwa Kigali Rides buvuga ko ushaka gutizwa igare, akora ubusabe anyuze ku rubuga rwawo rwa internet www.kigalirides.rw, agahitamo iryo ashaka kuzakoresha.

Uretse gukora siporo basura ahantu hatandukanye, izindi serivisi zitangwa na Kigali Rides ni ugutiza cyangwa gukodesha amagare abantu bakajya aho bishakiye ubwabo, kwigisha abantu igare no gukora amagare ku basanzwe bayafite bifuza ko yamera neza.

Abagera kuri 21 bitabiriye isiganwa ryateguwe na Kigali Rides ku Cyumweru
Kigali Rides itegura amasiganwa mu bice bitandukanye by'igihugu
Mu baheruka kwitabira harimo umugore
Ubwo bafataga akaruhuko mbere yo guhindukira bava Kajevuba
Muri serivisi zitangwa na Kigali Rides harimo gukodesha amagare, kuyigisha no kuyakora neza
Umuyobozi w’umushinga wa Kigali Rides, Mutsinzi Yves, yavuze ko bashaka gukundisha Abanyarwanda siporo yo gutwara igare
Ubwo abitabiriye isiganwa ryateguwe na Kigali Rides bari bageze Kajevuba

Amafoto & Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .