Kigali: Imwe mu mihanda yafunzwe kubera Tour du Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Werurwe 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera irushanwa rya Tour du Rwanda risozwa uyu munsi, agace karyo ka munani gateganijwe kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Kigali gatuma imwe mu mihanda iza gufungwa kugira ngo ribashe kugenda neza.

Aka gace ka nyuma karahagurukira i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) saa 10:30, abasiganwa berekeze i Rebero, aho banyura Norvège no kwa Mutwe, ku ntera y’ibilometero 89.3.

Mu mihanda ifungwa harimo i Gikondo Expo Ground aho batangirira - RWANDEX – Kanogo - Rugunga-Café de Rwampara- KK 709ST- Ijabo SACCO Kigarama- MEREZ 1 - Gikondo Nyenyeri – Umuhanda w’amabuye - ADEPR Kigarama – amasongano yo ku i Rebero – Miduha – Rwarutabura - Nyamirambo(ERP) – Kimisagara – Nyabugogo - Giti cy’inyoni ugakomeza Karama.

Barakomereza Mont Kigali – Stade ya Kigali i Nyamirambo – Nyakabanda - Kwa Mutwe – ONATRACOM – Gitega – ahahoze Gereza ya 1930 - APACOPE – Yamaha –Kinamba - Poids lourds – Kanogo – Rugunga - Café de Rwampara - KK 709ST - Ijabo SACCO Kigarama – MEREZ 1 - Gikondo Nyenyeri – Umuhanda w’amabuye - ADEPR Kigarama basoreze ku masangano y’imihanda ku i Rebero.

Polisi yakomeje iti "Tuboneyeho kwibutsa abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z’umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y’umuhanda."

"Abakoresha imihanda barasabwa kwihanganira impinduka zizaba mu ikoreshwa ryayo. Abapolisi bazajya baba bari ku muhanda babafashe kubayobora mu yindi mihanda mwakwifashisha."

Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion w’imyaka 20, ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2020 nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu yongereye ibihe yarushaga Mugisha Moïse ku rutonde rusange, hakajyamo umunota umwe n’amasegonda 30.

Imiterere y'inzira ikoreshwa muri Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .