FERWACY yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu makipe manyamuryango yayo n’andi makipe yo mu gihugu yabisabye akabyemererwa.
Abakinnyi bazarushanwa mu cyiciro cy’abagabo, abatarengeje imyaka 23 na ‘juniors’ [ingimbi zitarengeje imyaka 19]. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore (abakuru n’abatarengeje imyaka 19).
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, hazaba irushanwa ryo gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye aho rizahagurukira ku muhanda ukoreshwa n’abakora siporo kuri Kigali Golf.
Bukeye bwaho, tariki ya 18 Kanama 2023, hazaba irushanwa ryo gusiganwa mu muhanda, rizahagurikira mu Karere Nyarugenge, rikanyura mu Karere ka Gicumbi, rigasorezwa mu Karere ka Gasabo muri Santere ya Batsinda.
Byukusenge Patrick (mu bagabo), Uhiriwe Byiza Renus (mu batarengeje imyaka 23) na Tuyizere Hashim mu ngimbi ni bo batwaye Shampiyona y’Igihugu mu 2023.
Mu bagore, abaherukaga gutsindira umwambaro uriho ibendera ry’Igihugu ni Ingabire Diane mu bakuru na Byukusenge Mariatha mu bangavu.
Mu gukina buri wese ku giti cye, abari bitwaye neza ni Mugisha Moïse mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!