Froome w’imyaka 37, yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, mu mashusho y’amasegonda 42 yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Tour du Rwanda.
Yagize ati “Muraho mwese, ni Chris Froome. Nejejwe no gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare. Bizaba ari inshuro ya mbere muri Afurika, nzagira inararibonye yo gusiganwa mu Rwanda kandi niteze ko rizaba ari isiganwa ridasanzwe.”
AMAKURU AGEZWEHO
Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye yemeje ko azitabira Tour du Rwanda iteganyijwe kubera mu rw'Imisozi 1000 ku wa 19-26 Gashyantare 2023. pic.twitter.com/t9wiJZ5pJb
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 15, 2023
Froome ukomoka mu Bwongereza, ni umwe mu bakinnyi bazaba bagize Ikipe ya Israel Premier-Tech yo muri Israël igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya munani.
Uyu mugabo watwaye Tour de France inshuro enye, ni rimwe mu mazina akomeye yari yitezwe muri Tour du Rwanda ya 2022, ariko agira imvune y’ivi mu myiteguro y’umwaka ushize w’imikino.
Mu 2019, Froome yagize imvune ubwo yakoraga impanuka ari muri Criterium du Dauphine i Roanne mu Bufaransa, avunika ijosi, igufa ryo mu itako, inkokora, igufa ryo mu rukenyerero n’imbavu.
Nyuma yo kuva muri Team Ineos, yongeye gusiganwa yitabira Tour de France mu 2021, aho yasoje ari ku mwanya wa 133 nubwo yagize imvune mu gace ka mbere.
Chris Froome amaze kwegukana amasiganwa arindwi akomeye azwi nka “Grand Tour”, arimo Tour de France inshuro enye, Vuelta inshuro ebyiri mu 2011 na 2017 ndetse na Giro d’Italia mu 2018.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!