Rwanda Epic ni isiganwa ngarukamwaka ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events), aho ku nshuro yaryo ya mbere ryabereye i Musanze tariki ya 21 n’iya 22 Ugushyingo 2020, rikaba ryari yateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Rwanda Alternative Riding Events yatangaje ko mu mwaka utaha, iri siganwa rizaba iminsi ine kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 7 Ugushyingo 2021, gusa ntiharemezwa aho rizabera.
Mu Ugushyingo, umwe mu bariteguye, Simon De Schutter, yavuze ko ari isiganwa bashaka ko rizajya ribera mu Rwanda buri mwaka, ku buryo ryakwimukira no mu zindi ntara.
Ati “Turifuza ko no mu yindi myaka ryagera no mu bindi bice by’u Rwanda, rikabera mu Burasirazuba, mu Majyepfo n’ahandi.”
Rwandan Epic ni isiganwa riba rifunguye ku byiciro byose uhereye ku bantu bafite imyaka 18. Abitabiriye iriheruka kuba, basabwaga kwishyura hagati y’ibihumbi 55 Frw n’ibihumbi 400 Frw bitewe n’itike bashaka, bagacumbikirwa ndetse bakanahabwa ibikenerwa byose.
Ku nshuro yaryo ya mbere, iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 42 mu bagabo n’abagore mu byiciro by’ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga, ryegukanywe n’Umunyarwanda Habimana Jean Eric ukinira SACA.








TANGA IGITEKEREZO