Umunsi wa mbere uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira, uwa kabiri ukinwe tariki ya 20 Ukwakira 2024.
Rizitabirwa n’abakinnyi bari mu byiciro bitatu birimo abasore n’inkumi batarengeje imyaka 19, abari mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru, bazahagurukira ahantu hatandukanye.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira, saa Saba z’amanywa, abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazahaguruka mu Mujyi wa Kigali kuri BK Arena, banyure mu muhanda wa Kigali Parents School, bafate uwa Kigali-Rwamagana-Kayonza-Ngoma, basoreze i Kirehe mu rugendo rureshya n’ibilometero 135.
Abasore batarengeje imyaka 19 n’abakobwa bakuru bazahagurukira mu Karere ka Rwamagana berekeza mu ka Kirehe ku ntera y’ibilometero 85.
Ni mu gihe kandi saa Saba zo kuri uwo munsi, abakobwa batarengeje imyaka 19 bazahaguruka mu Karere ka Kayonza berekeza mu ka Kirehe ku ntera y’ibilometero 69.
Ku munsi wa kabiri, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira, iri siganwa rizabanzirizwa n’abatarabigize umwuga bazazenguruka Umujyi wa Nyakarambi ku magare asanzwe ya matabaro guhera saa Mbiri, ku ntera y’ibilometero 11,7.
Saa Tatu, hazakina abangavu batarengeje imyaka 19 bazazenguruka Umujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 19,5.
Abasore batarengeje imyaka 19 n’abakobwa bakuru na bo bazazenguruka Umujyi wa Nyakarambi inshuro umunani ku ntera ya kilometero 31,2. Abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazahaguruka ku Karere ka Kirehe berekeze Rusumo ku mupaka, bagaruke bazenguruke uyu mujyi inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 69,5.
Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2022, ryegukanywe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ mu Bagabo mu gihe mu Bagore ryegukanywe na Nzayisenga Valentine.
Mu 2023, ryegukanywe na Munyaneza Didier ‘Mbappé’ mu Bagabo naho mu Bagore ritwarwa na Ingabire Diane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!