Ishimwe rya Munyaneza Didier wibarutse undi mwana nyuma y’amezi icyenda apfushije imfura ye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi usiganwa ku magare, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé, n’umufasha we, Niyomubyeyi Joselyne, bamaze amezi atatu bibarutse umwana w’umuhungu wavutse nyuma y’amezi icyenda bapfushije undi w’imfura.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo ni bwo Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda n’ikipe ya Benediction Ignite, yatangaje ko we n’umuryango we bashimira Imana kubera umwana iherutse kubaha.

Abinyujije kuri Twitter, Munyaneza yagize ati “Mwaramutse neza nshuti, nimumfashe gushima Imana yumvise gusenga kwacu ku bw’inkuru itari nziza yumvikanye nyuma ya Tour du Rwanda. Muri aka kanya turimo gushima Imana.”

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, uyu mukinnyi wari mu myitozo, yavuze ko bamaze amezi atatu bibarutse undi mwana w’umuhungu, wavutse tariki ya 28 Ukuboza 2020, umwaka umwe nyuma yo gukora ubukwe.

Munyaneza yakomeje avuga ko we n’umuryango we bashima Imana ko yongeye kubaha umwana nyuma y’uko imfura yabo yapfuye muri Werurwe 2020 hatarashira ukwezi ivutse mu gihe kandi hari hashize iminsi itatu gusa uyu mukinnyi yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2020, aho yabaye umukinnyi wahatanye kurusha abandi, agatsindira 570€.

Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne, basezeranye kubana akaramata ku wa 28 Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, asiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’akina amarushanwa yo ku migabane mu 2019.

Mu 2017, yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka 2019, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 n’uwa cyenda muri rusange. Muri Tour du Rwanda 2019, yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2019, aho yegukanye Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, bituma aba mu bakinnyi 15 batoranyijwemo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Uyu mukinnyi ni we watsinze amarushanwa menshi mu masiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2019), aho muri uwo mwaka yegukanye Farmers Circuit, Kivu Race n’isiganwa rya nyuma rya Kigali- Rwamagana- Kigali.

Munyaneza wari mu ikipe y’u Rwanda yegukanye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, akomeje imyitozo yitegura Tour du Rwanda 2021 azitabira hamwe n’ikipe ye ya Benediction Ignite hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi 2021.

Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne, bibarutse undi mwana nyuma yo gupfusha imfura yabo muri Werurwe 2020
Munyaneza Didier akinira Benediction Ignite n'Ikipe y'Igihugu y'Amagare (Team Rwanda)
Muri Tour du Rwanda 2020, Munyaneza Didier yahembwe nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .