Inyungu y’Umwarimu Sacco yageze kuri miliyari eshatu mu 2018

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Koperative Umwarimu Sacco, babwiwe ko mu 2018 yungutse miliyari eshatu na miliyoni 800 Frw.

Mu nama y’Inteko rusange y’abanyamuryango ba Koperative Umwarimu Sacco, bagaragarijwe ko urwunguko rw’umwaka wa 2018 ari miliyari eshanu na miliyoni 600 Frw.

Aya mafaranga iyo ukuyemo umusoro wa miliyari 1 na miliyoni 700 Frw hasigara urwunguko rwa miliyari 3 na miliyoni 800 Frw.

Umwaka wa 2017 urwunguko rwa Koperative Umwarimu Sacco rwari miliyari 2 n’ibihumbi 100 Frw.

Umwarimu witwa Nsabimana Jean Bosco wo mu Karere ka Rulindo, yabajije igihe izi nyungu bazazigabanira.

Ati “Batugaragarije ko inyungu ya koperative yacu yazamutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize, turibaza igihe ayo mafaranga tuzayagabanira kuko kutubwira ngo twarungutse gusa twumva bidahagije.”

Mujawamaliyari Dévote wo mu Karere ka Huye nawe ati “Koperative yacu imaze gutera imbere ku buryo bugaragara, igihe kirageze ngo twicare hasi nk’abanyamuryango tugabane inyungu.”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umwarimu Sacco, Siborurema Tito, yavuze ko iyi koperative nubwo iri kugenda yunguka, igitunzwe ahanini n’inkunga ya Leta, itaragera igihe cy’uko abanyamuryango bagabana urwunguko.

Ati “Inkunga ya Leta iri kuri 60% mu gihe umutungo bwite w’abanyamuryango ari 40%.”

Yakomeje ati “Kugira ngo rero dushobore kwigira ni uko ayo mafaranga tuba twabonye nk’inyungu akomeza agakora ibikorwa bya koperative. Ubundi iyo urwunguko rubonetse ari abantu bageze ku rwego rwo kwigira baravuga bati reka tugabane, ariko dukurikije aho turi igihe cyo kugabana ntabwo kiragera.”

“Abarimu bajya kwaka inguzanyo basabwa kwerekana diplôme iriho umukono wa noteli”
Mu bindi bibazo abarimu bagaragagaje, harimo icy’uko bajya gusaba inguzanyo bagasabwa gutanga diplôme iriho umukono wa noteli.

Umwarimu wo mu Karere ka Musanze witwa Nsanzabaganwa Alexis, yavuze ko hari imbogamizi zijyanye na serivisi abarimu bahura nazo iyo bagiye gusaba inguzanyo.

Ati “Kubwira umunyamuryango ngo nazane diplôme iriho umukono wa noteli kandi amaze nk’imyaka itanu mu kazi ni amananiza.”

Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, yavuze ko kwaka umwarimu ugiye gusaba inguzanyo diplôme byashingiye ku mabwiriza ya REB avuga ko ku wa 31 Ukuboza 2019 nta mwarimu uzaba ari mu burezi atarize uburezi.

Ati “Nk’ikigo gitanga inguzanyo twe tureba ingaruka. Niba duhaye umuntu inguzanyo azishyura kugeza mu mwaka wa 2020 kandi tutazi ko ejo azaba ari mu kazi twaba tutize ku ngaruka neza.”

Ku bijyanye n’impamvu, Umwarimu Sacco yungutse cyane mu 2018, ngo byatewe n’uko umubare w’inguzanyo zatanzwe wiyongereye. Mu 2017 hatanzwe inguzanyo ingana na miliyari 35 Frw, mu 2018 hatangwa ingana na miliyari 48 FRW.

Umutungo rusange w’iyi koperative umaze kugera kuri miliyari 72 Frw, zivuye kuri miliyari 68 Frw bari bafite mu 2017.

Inkuru bifitanye isano:

Umwalimu Sacco ibura imyaka ine ngo icutswe na Leta yagejeje kuki abarimu?

- >http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwalimu-sacco-ntizongera-guha-inguzanyo-uwigisha-atabifitiye-dipolome]

Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza