Ingabire Diane na we yegukanye umudali muri Shampiyona ya Afurika y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa kane wa Shampiyona ya Afurika y’Umukino w’Amagare ikomeje kubera muri Ethiope, umunyarwandakazi Ingabire Diane yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri mu isiganwa ryo mu mahanda,‘Road race’.

Kuri uyu wa Mbere, hasiganwe ‘Road race’ mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior” ku ntera ya kilometero 76.8 ku bangavu na kilometero 89.6 ku ngimbi.

Umunyarwandakazi Ingabire Diane wagiye ahagarariye u Rwanda mu bangavu, yegukanye umwanya wa kabiri mu iri siganwa, ahabwa umudali wa Silver.

Uyu ubaye umudali wa gatandatu umaze kuboneka ku ikipe y’u Rwanda iri gusiganwa mu byiciro bitandukanye muri Ethiopia.

Habimana Jean Eric, Gahemba Uhoraningonga Barnabe, Muhoza Eric na Uhiriwe Byiza Renus na bo barasiganwa mu cyiciro cy’ingimbi kuri uyu wa Mbere mu gihe abakuru bo bazakina kuri uyu wa Kabiri, hasozwa iyi Shampiyona Nyafurika y’Amagare.

Ingabire Diane yegukanye umudali wa Silver mu cyiciro cy'abangavu, 'Women Junior'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza