00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Ingabire Diane na Masengesho Yvonne begukanye Isiganwa ry’Abagore (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 May 2025 saa 07:23
Yasuwe :

Ingabire Diane mu bakuru na Masengesho Yvonne mu bangavu, bombi begukanye isiganwa ry’amagare ryitabiriwe n’abagore n’abakobwa gusa ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, i Rwamagana.

Iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu rwego rwo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu bari n’abategarugori.

Intego yaryo ni ukubamenyereza gukinira mu muhanda bonyine, batavanze n’abagabo cyangwa abahungu, dore ko hari amasiganwa atandukanye bitabira bagakina bonyine.

Ni isiganwa kandi ryabaye kugira ngo rigaragaze urwego rw’abahagaze neza bazitabira umwiherero wo kwitegura Shampiyona y’Isi izaba i Kigali muri Nzeri.

Abakinnyi baryitabiriye mu byiciro bitatu, bazengutse intera y’ibilometero bine mu Mujyi wa Rwamagana aho bahagurukiye ku Karere, bakomereza kuri Dereva Hotel - Avega Rwamagana - Poids Lourd - Kwa Karangara - Bella Flower -Kwa Manuel - Kwa Karangara - GS saint Aloys – Mu Mujyi – ku Karere ka Rwamagana.

Mu gusoza, bakoze intera nto bavuye ku Karere ka Rwamagana- Dereva Hotel – Ku Isoko - Buswayilini - Arrête – ku Karere.

Mu cyiciro cy’abakuru bazengurutse inshuro 21 zingana n’ibilometero 94, hakinnye abakinnyi 13 naho 12 aba ari bo basoza.

Isiganwa ryegukanywe na Ingabire Diane usanzwe ukinira Canyon/Sram Zondacrypto yo mu Budage nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 16, asiga amasegonda 44 Irakoze Neza Violette wa Rindley Racing Team.

Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team, wabaye uwa gatatu yasizwe umunota n’amasegonda abiri, ni we wahize abandi mu batarengeje imyaka 23, hakurikiraho Ntakirutimana Martha, Ingabire Domina na Byukusenge Mariathe.

Abakinnyi bane ba mbere ni bo bazengurutse inshuro 21, abandi ntibazigeza nyuma yo kuzengurukwa na bagenzi babo.

Mu batarengeje imyaka 19, bavutse hagati ya 2007 na 2008, isiganwa ryegukanywe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje isaha, iminota 34 n’amasegonda ane mu kuzenguruka inshuro 11.

Yakurikiwe na Ishimwe Gisèle wa Cine Elmay Cycling Club amusize iminota itanu n’amasegonda 47, Mutoniwase Béatha wa Les Amis Sportifs wabaye uwa gatatu na Niyogisubizo Grace wa Komera Cycling Women wabaye uwa kane.

Muri iki cyiciro cyitabiriwe n’abakinnyi 16, bane gusa ni bo bazengurutse inshuro 11 naho abandi ntibazigezaho.

Isiganwa ryabaye ku wa Gatandatu ryitabiriwe n'abakobwa gusa
Ubwo abatarengeje imyaka 19 biteguraga guhaguruka
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangije isiganwa ari hamwe n'abayobozi ba FERWACY
Masengesho Yvonne yegukanye isiganwa mu bakobwa batarengeje imyaka 19
Ingabire Diane yishimira intsinzi yabonye ubwo yegukana irushanwa mu bakuru
Abakinnyi batatu bitwaye neza mu batarengeje imyaka 19
Abakinnyi batatu bahize abandi mu batarengeje imyaka 23
Abahize abandi mu bakuru, bahembwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab ndetse na Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .