Umujyi wa Imola wahawe kwakira iri rushanwa rikomeye nyuma y’uko ku wa 12 Kanama aribwo hatangajwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2020 itakibereye mu Busuwisi kubera ingamba zafashwe zibuza guhurira ahantu hamwe kw’abantu bagera ku 1000 kugeza tariki ya 1 Ukwakira.
Bitewe n’ibihe bikomeye bya COVID-19 Isi yose irimo, hakozwe impinduka mu buryo aya masiganwa yategurwagamo, hemezwa ko azakinwa n’icyiciro cy’abakuru gusa mu bagabo n’abagore.
UCI yatangaje ko benshi mu bagabo n’abagore bazitabira Shampiyona y’Isi, ubu bari gusiganwa mu Bufaransa mu gihe abatarengeje imyaka 23 n’ingimbi, bari mu bihugu byabo ku buryo bagorwa no kwerekeza mu Butaliyani bitewe n’ingamba zafashwe n’ibihugu bitandukanye.
Mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race), abagabo bazakora intera y’ibilometero 259.2 birimo metero 5000 zizamuka mu gihe abagore bazakora intera y’ibilometero 144 birimo metero 2750 z’akazamuko. Iyi ntera bazasiganwaho ni umuzenguruko w’ibilometero 28, abagabo bazakora inshuro icyenda naho abagore bakahazenguruka inshuro eshanu.
Mu gusiganwa n’ibihe (Time Trial), abakinnyi bazasiganwa intera y’ibilometero 32.
Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko bitari byoroshye guhitamo umujyi uzakira iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare kuko n’imijyi ya Peccioli na Alba Adriatica (yo mu Butaliyani) na Haute-Saône (mu Bufaransa) yifuzaga kwakira iri rushanwa.
Nubwo iyo iri rushanwa ribera mu Mujyi wa Aigle-Martigny mu Busuwisi ryari kuba iminsi umunani hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Nzeri, hemeje ko ubu rizaba iminsi ine (tariki ya 24-27 Nzeri) bitewe n’ibindi byiciro by’abato byakuwemo.
Ku wa 24 Nzeri nibwo abagore bazasiganwa n’ibihe buri muntu ku giti cye, umunsi ukurikiyeho hakine abagabo. Ku wa 26 Nzeri nabwo hazakina abagore basiganwa mu muhanda mu gihe abagabo bazakina isiganwa nk’iryo ku munsi wa nyuma.
Umujyi wa Imola wahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2020, uherereye mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Bologna. Waherukaga kwakira Shampiyona y’Isi mu 1968.
U Rwanda rukomeje gushaka umudali wa mbere
Uyu mwaka, u Rwanda ruzahagararirwa na Mugisha Moïse na Areruya Joseph nyuma y’uko kapiteni wa Team Rwanda; Mugisha Samuel yerekeje mu ikipe ye nshya mu Bufaransa.
Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric bagombaga gukina mu batarengeje imyaka 23 ndetse na Muhoza Eric na Tuyizere Étienne bari gukina mu cyiciro cy’ingimbi, ntibazitabira kuko ibyiciro byabo byakuweho.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Yorkshire mu Bwongereza.
Mu gusiganwa mu muhanda (Road Race), Mugisha Moïse na Mugisha Samuel ntibasoje isiganwa mu gihe mu ngimbi, Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 45 naho Habimana Jean Eric ntiyasoza.
Ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rugiye kwitabira Shampiyona y’Isi kuko bwa mbere hari mu 2014 i Ponferrada muri Espagne.
Mu nshuro esheshatu ziheruka u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Isi (2014, 2015, 2016, 2017, 2018 na 2019) nta mukinnyi urabasha kwegukana umudali.



TANGA IGITEKEREZO