00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yo gusezera imburagihe n’icyakorwa ngo amagare asubire ku rwego rwiza: Areruya Joseph twaganiriye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 November 2024 saa 05:20
Yasuwe :

Areruya Joseph ni izina rikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Uyu mugabo aherutse gusezera ku gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga, avuga ko yabitewe no kubura ahazaza hawo cyane ko umunsi ku munsi ugenda usubira inyuma bitandukanye nuko wahoze.

Impano yo gukina uyu mukino, Areruya yayikuye kuri se, Gahemba Jean Marie Vianney nawe wawukinnye.

Areruya yanyuze mu makipe menshi nka Les Amies Sportif, Benediction na Java Inovotec mu Rwanda, Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Areruya yagarutse ku bihe bye nk’umukinnyi, icyakorwa ngo uyu mukino wongere gusubira ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubuzima bwe bwite.

IGIHE: Tunyurire mu rugendo rwawe mu gusiganwa ku magare?

Areruya: Urugendo narutangiye ndi muto mu myaka 13, ariko mu 2011 ni bwo nakinnye isiganwa rya mbere ryavaga i Huye rijya i Kigali. Icyo gihe nabaye uwa 17 mbona ko nkomeye.

Natangiriye muri Les Amies Sportif y’i Rwamagana imfasha kuzamuka ngera ku rwego rw’igihugu. Ku nshuro ya mbere naruserukiye mu batarangeje imyaka 17 mu mikino ya All African Games yabareye muri Botswana.

Umutoza Sterling Magnell, yaje kumbonamo impano ikomeye atangira kunzamura, mu 2015 nitabira Tour du Rwanda yanjye ya mbere nsoza ku mwanya wa kabiri.

Nakomeje kwitwara neza negukana amasiganwa menshi, nza kubengukwa n’Ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo twamaranye umwaka umwe.

Icyo gihe nabatsindiye etape yo muri Giro d’Italia y’abatarangeje imyaka 23 ari nako binyongerera imbaraga. Mu 2017 naje gukina Tour du Rwanda ndayitwara.

Amakipe y’i Burayi yambonyemo ubushobozi mpitamo Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa namazemo imyaka ibiri yari myiza cyane.

Mu 2020, Covid-19 yarateye bituma ikipe narimo isenyuka nanjye ubwo gukina i Burayi birangira utyo.

Areruya Joseph yasoje gukina ari muri Java-Inovotec abereye umutoza wungirije

Ni irihe siganwa ryakugoye?

Abantu twese dukunda igihugu. Rero kuko uba ushaka kugira icyo ukora bakabonako wagifashije navuga Tour du Rwanda natwaye mu 2017.

Naje kuyikina abakinnyi benshi bayishaka kandi bose bakomeye. Naje ndi muri Dimension Data ngomba kuzafasha uwo twateguye kuzayitwara ariko nkavuga nti ngomba kubihishamo kugira ngo nzayitware.

Niyo mayeri nakoresheje kuko mu gace ka mbere kajyaga i Huye nahise nambara umwenda w’umuhondo ndavuga nti nabo bazarwane no kuwunkuramo kuko nari nashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’igice.

Icyo gihe twakinnye ikipe itamfasha ndetse n’abandi bansatira ariko byarangiye mbatsinze.

Irindi siganwa ryangoye ni iryitwa ‘Classique’ ryo mu Bufaransa rikinwa umunsi umwe ry’ibilometero 257. Bakina ibilometelo 100 mu muhanda n’ibindi 157 byo mu w’amabuye.

Areruya yakiniye Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa

Nyuma ya 2019 wasubiye inyuma bikabije, byakugendekeye bite?

Umutoza Sterling twahoze tuvuga niwe wamfashaga. Umunsi yagendeye ni wo igare ryanjye ryahise rirangira.

Nagombaga gukina Imikino Olempike ya 2020 ariko ku munsi wa nyuma Umutoza Sempoma Félix aransiga ajyana Mugisha Moïse bitangira kugenda binkoraho.

Twese turi abantu ibaze kuba wariteguye, ibintu byose warabikoze nyuma bakajyana umuntu ubibona ko umurusha utangira gucika intege.

Kuva icyo gihe umukino wanjye wasubiye inyuma kuko ntabwo wahangana n’umuntu ugutegeka cyangwa ngo njye kuvuga ko abangamye kandi nta bimenyetso mfite bibigaragaza.

Icyo gihe natangiye gucika intege ndetse banajyana amakipe gukina hanze ntibakujyane kandi uziko abo bajyanye ubarusha.

Umutoza Sterling Magnell yatoje Team Rwanda imyaka itanu rubonamo umusaruro ukomeye
Umutoza Sterling Magnell yari umwe mu nkingi ya mwamba mu mukino w'amagare mu Rwanda

Wemeranya n’abavuga ko wasezeye kare?

Iyo ukurikiye umukino w’amagare ukuntu wari umeze mbere n’ubu, byaguha ishusho yatuma wumva impanvu yatumye mpagarika gukina.

Uyu mukino mbere wari mwiza, twaratsindaga ubu ntabwo tugutsinda kandi hari byinshi umukinnyi asabwa kubera amikoro.

Niyo mpamvu nahise mbihagarika kuko narimaze kubona ibyangombwa by’ubutoza ndetse n’ikipe ndimo impa akazi mu bijyanye na tekinike, ndeba n’uko bimeze muri iyi minsi, ndavuga nti reka mu bumenyi mfite nshyire imbaraga mu kubuha abakiri bato kugira ngo turebe ko twazahura umukino wo gusiganwa ku magare.

Niki cyasubije inyuma umukino w’amagare mu Rwanda?

Umukino w’amagare wapfuye umunsi ba Sterling Magnell (umutoza wa Team Rwanda) basubiraga muri Amerika kuko bahuye n’imbogamizi nyinshi z’abantu babonaga hari icyo babikuramo.

Yego hari icyo bakuragamo kuko ntawukama izo ataragiye ariko nabo hari icyo batangaga. Ubu rero ibyo batangaga habuze ubitanga kuko barifataga bakaguha imyitozo, aho muri Brésil, mu Bufaransa nibo batujyanagayo.

Ndibuka ko bagihari nahembwaga 150$ ku kwezi, noneho mu cyumweru bakampa 15$ wayakuba mu kwezi akaba 60 asanga amwe 150$ ugasanga afasha umukinnyi.

Ikindi bari bafite amagare, babona umwana ufite impano bakamuhamagara mu kigo bakamukoresha igerageza yaritsinda bakamuha igare.
Muri make ubwo bufasha bwose bwariho bagihari ni cyo ubu umukino wabuze akaba ariyo mpamvu uri gusubira inyuma.

Gusa mfite icyizere ko ababishinzwe barebye uko mbere byari byubakitse n’ubu uko bimeze hari icyo bakora kuko abandi ntabwo baturusha impano cyangwa ubushobozi. Na Uganda yaduciyeho ejo bundi begukanye Shampiyona Nyafurika.

Kubera iki ubu aribwo mwahagurikiye kugaraza ibibazo byanyu?

Ibintu byose bigenwa n’igihe buriya ni amarangamutima yabo bari kuvuga, ntekereza ko wenda igihe cyari iki. Gusa njye mbona nk’abakinnyi twarakoze amakosa yo kutagaragaza mbere ibiri kutubaho.

Ku rundi ruhande, ntaho wari kubivugira kuko bahita bagucekekesha, ukanga kuvuga ikintu runaka kugira ngo umutoza atazanga kukujyana mu marushanwa.

Impamvu ubu birekuye bari kuvuga ni uko ntacyo guhomba bafite kuko nta marushanwa tubona, ntiduhembwa mbese mbere hari ibyo washakaga kuramira bikaba ngombwa ko uceceka.

Ibyo bagenzi banjye bari kuvuga nka Mugisha Moïse na Munyaneza Didier byose ni ukuri. Natwe kuba tutavuga ntabwo ari uko bitatubabaje ahubwo usanga ntacyo wabikoraho kuko usanga uwo urega ariwe uregera.

Areruya yabaye umukinnyi wa mbere muri Afurika mu 2018
Areruya avuga ko ibihe ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege amaze kwegukana La Tropicale Amissa Bongo biri mu byo yibuka cyane

Ese koko abakinnyi b’amagare mubayeho nabi?

Mu by’ukuri ntabwo navuga ko tubayeho nabi kuko abantu bose ntabwo babayeho kimwe. Hari ababayeho neza abandi nabi bitewe nuko buri wese yagiye yizigama cyangwa akoresha icyo yakuyemo.

Kenshi abavuga ko babayeho nabi ntabwo ariko biba bimeze ahubwo baba bavugira abana bari inyuma bagaragaza icyakorwa kugira ngo ibintu bigende neza.

Usanga umukinnyi yirwanaho n’igare ryagira ikibazo akaryikoreshereza kandi nta marushanwa ahari ngo akorera amafaranga.

Abo bavuga ko babayeho nabi usanga ayo yakoreye yose ashize ari kwiyitaho kugira ngo akomeze amere neza.

Ntabwo nakubeshya biri mu byatumye mvuga nti reka nsezere gukina igare hakiri kare kugira ngo nta komeza gukoresha amafaranga kandi ntacyo ndikuramo.

Nyuma yo gusezera gukina, Areruya yerekeje mu biki?

Ntabwo ngiye kure y’umukino wo gusiganwa ku magare. Intego mfite ni iyo kuzaba Umutoza w’Ikipe y’Igihugu kuko numva mfite impano nshaka gufashisha abandi niyo yaba abana 100 gusa.

Ubu mfite icyiciro cya mbere mu butoza nifuza kugera ku cya gatatu ndetse nkazanatoza ku Mugabane w’i Burayi.

Areruya yakomeje ku bihe bibi yagiranye n'Umutoza Sempoma Félix
Areruye Joseph yakomoye impano yo gusiganwa ku magare kuri se, Gahemba Jean Marie Vianney

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .