00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Mwamikazi Jazilla uheruka kwandika amateka mu marushanwa mpuzamahanga ya Mountain Bike

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 September 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Ku myaka 20, Mwamikazi Jazilla amaze kuba umwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso mu mukino w’Amagare mu Rwanda, by’umwihariko muri ‘Mountain Bike’ ikinirwa mu misozi aho aheruka kwitabira Imikino Olempike ya Paris, Shampiyona y’Isi n’Igikombe cy’Isi cya Cross Country.

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, ni bwo Jazilla usanzwe ukinira Ndabaga Cycling Team, yagarutse i Kigali akubutse muri Shampiyona y’Isi yabereye i Zurich, aho yari umwe mu bakinnyi icyenda bari bahagarariye u Rwanda.

Ntiyabashije gusoza isiganwa ryo mu muhanda yakinanye n’abakuru, ryanitabiriwe n’abari munsi y’imyaka 23, ariko yavuze ko byose byaturutse ku bunyereri bwari mu muhanda bwatumye akora impanuka igare rye rigacika.

Ati “Ni isiganwa ryari rikomeye cyane. Twahagurutse hari imvura nyinshi, turinda dusoza ikiri kugwa. Naraguye ariko ntabwo byari bikomeye cyane, igare ryanjye ryacitse ‘vitesse’. Narahagaze banzanira irindi ariko ntabwo nabashije gusoza.”

Ni ku nshuro ya kabiri Mwamikazi Jazilla yakinaga Shampiyona y’Isi dore ko yayitabiriye bwa mbere mu 2023 akina mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19 i Glasgow muri Écosse.

Yavuze ko hari byinshi yize ku buryo yizeye kuzitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025.

Ati “Ubunararibonye ntibwabura kuko aho nabyishe nzakosora. Icyabaye imbogamizi cyane ni uko hajemo imvura. Narimaze amezi ane nitegura ariko ndizera ko mu mwaka utaha, i Kigali nzaba meze neza. Ndatangira kwitegura ubu, nasanze atari ikintu wabyuka ngo witegure kigiye kuba.”

2024 yahiriye Jazilla muri Mountain Bike

Bimwe mu bihe byiza uyu mukobwa avuga ko yagize mu mukino w’amagare ni ubwo yegukanaga Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike mu batarengeje imyaka 23 mu 2023.

Gusa, muri uyu mwaka wa 2024 na ho yarahiriwe cyane kuko yabaye Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye amarushanwa y’amagare yo mu misozi ‘Mountain Bike’ mu Mikino Olempike yabereye i Paris hagati ya Nyakanga na Kanama.

Yagiye i Paris hashize iminsi mike abaye Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Igikombe cy’Isi cya Mountain Bike cyabereye muri Les Gets- Haute Savoie mu Bufaransa, muri Nyakanga. Yakinnye kandi Shampiyona y’Isi ya Mountain Bike yabereye muri Andorra.

Agaruka kuri aya masiganwa, Jazilla yagize ati “Ni imikino itandukanye isaba ubunararibonye cyane. Nize ibintu bitandukanye, ndakeka ko umwaka utaha nzaba niteguye bihagije.”

Ku kuba Umunyarwandakazi wa mbere wakinnye Mountain Bike mu Mikino Olempike, yagize ati “Sinzi uko nabikubwira. Bwari ubwa mbere. Numvaga ko nzajyayo nko mu 2028, ariko bambwiye ko nzajyayo uyu mwaka ndavuga nti ni ibintu byiza. Ni ibintu nakiriye neza, narishimye.”

Abajijwe amasiganwa akunda hagati y’ayo mu misozi n’ayo mu muhanda, Mwamikazi Jazilla yagize ati “Mountain Bike ndayikunda cyane. Nakuriye mu masiganwa asanzwe, ariko umutoza amfasha kwitegura bitewe n’amarushanwa agezweho.”

Imyitozo yakoreye hanze y’u Rwanda yamushyize ku rundi rwego

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Jazilla yatoranyijwe muri gahunda ya UCI yo guteza imbere umukino w’amagare muri Afurika. Yitabiriye kandi umwiherero wabereye muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2023, nyuma akorera undi mu Rwanda muri Gashyantare 2024.

Ibi byamufashije kuzamura urwego no kunguka ubumenyi kuko n’amasiganwa yitabiriye mu bihugu bitandukanye, harimo atatu yatsinze nka Tour de Rhuys yo mu Bufaransa muri Nzeri.

Ati “Kujyayo no kwitoreza hano biratandukanye cyane kuko buri cyumweru nabaga mfite irushanwa, kandi hano mu Rwanda kuva nagenda bakinnye Shampiyona y’Igihugu yonyine. Uko umuntu abona amarushanwa ni uko yunguka ubumenyi. Aho ejo waviriyemo, icyo wakoze nabi, uravuga uti nzahakosora, ntabwo byongera kuba.”

Uyu mukinnyi yavuze ko agiye kwitegura neza Shampiyona Nyafurika y’Amagare izabera muri Kenya guhera tariki ya 9 Ukwakira ku buryo yazabonamo umudali.

Ati “Nzagerageza. Ntabwo byatunanira nk’u Rwanda, kandi ntabwo byaba ari ubwa mbere. Abajyayo bakunda kuyizana, nanjye ndumva ko nagerageza bigakunda.”

Mwamikazi Jazilla agiye kujya mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ndetse afite umwarimu umufasha gukurikira amasomo ye hifashishijwe iya kure.

Mwamikazi Jazilla yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri, akubutse muri Shampiyona y'Isi yabereye i Zurich
Jazilla yakiriwe n'umubyeyi we ndetse n'Umutoza wa Ndabaga Cycling Team, Uwambaje Eugène.
Mwamikazi Jazilla ntiyasoje isiganwa yakinnye muri Shampiyona y'Isi i Zurich nyuma yo kugwa kubera ubunyereri, igare rikangirika
Jazilla yari mu bakinnyi icyenda b'Abanyarwanda bitabiriye Shampiyona y'Isi y'uyu mwaka
Jazilla yakinnye kandi Shampiyona y'Isi ya Mountain Bike yabereye muri Andorra
Ubwo Mwamikazi Jazilla yari yitabiriye amarushanwa y'Igikombe cy’Isi cya Cross Country muri Haute-Savoie
Ubwo Jazilla yakinaga isiganwa rya Mountain Bike mu Mikino ya Paris 2024
Mwamikazi yabaye Umunyarwandakazi wa mbere wakinnye isiganwa rya ‘Mountain Bike’ mu Mikino Olempike
Abo muri Rwanda Bookmobile yashinze Ikipe ya Ndabaga Cycling Team bari bagiye gushyigikira Mwamikazi i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .