Ikipe ya Cameroun n’iy’Ababiligi zasimbujwe itozwa na Niyonshuti muri Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi 15 gusa ngo Tour du Rwanda 2020 itangire, Ikipe y’Igihugu ya Cameroun n’iy’Ababiligi batarengeje imyaka 23 zatangaje ko zitazitabira iri rushanwa riri ku rwego 2.1 kubera impamvu zayo bwite.

Tour du Rwanda 2020 igiye kuba ku nshuro ya 12, izatangira tariki ya 23 Gashyantare, isozwe ku ya 1 Werurwe 2020.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryatangaje ko Ikipe y’Igihugu ya Cameroun n’iy’Ababiligi batarengeje imyaka 23, zombi zemeje ko zitazitabira iri rushanwa kubera impamvu zayo bwite.

Aya makipe yombi yasimbujwe SACA (Skol Adrien Cycling Academy) itozwa na Adrien Niyonshuti ndetse ikaba igizwe n’abakinnyi bamwe bari muri Les Amis Sportifs nka Hakizimana Seth na Nsengiyumva Shemu, abo muri SKOL Cycling Club nka Habimana Jean Eric, Dukuzumuremyi Ally n’abandi.

Tour du Rwanda 2020 ni isiganwa rya kabiri rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’irya 2019 ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana Pro mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Muri uyu mwaka iri siganwa rizaterwa inkunga n’abarimo Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, Uruganda rw’Ibinyobwa rwa Skol, Minisiteri ya Siporo, Rwanda Tea, Visit Rwanda, Canal +, Polisi y’Igihugu n’abandi.

Bitandukanye no mu myaka ishize aho umwambaro w’umuhondo watangwaga n’iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo, uyu mwaka uzatangwa na Rwanda Tea.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 12, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2018 ubwo yegukanwaga na Mugisha Samuel.

Isiganwa rya 2020 rizitabirwa n’amakipe 15, aho u Rwanda ruzaba rufitemo Ikipe y’Igihugu, Benediction Ignite Team y’i Rubavu, ya gatatu muri Afurika mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe akina uyu mukino ndetse na SACA yashinzwe vuba aha.

Iri siganwa rizatangirira mu Mujyi wa Kigali rihagaruke mu minsi ibiri ya nyuma, aho mu gace ka karindwi hazaba gusiganwa n’ibihe, abakinnyi bazamuka umusozi wa Mont Kigali mu gihe ku munsi wa nyuma bazajya mu mihanda ya Rebero.

Agace karekare ni aka kane kazahaguruka i Rusizi kajya i Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3.

Amakipe 15 azitabira Tour du Rwanda 2020:

Amakipe y’Ibihugu: U Rwanda, Algérie, Ethiopia na Erythrée.

Amakipe yo ku migabane: Benediction Ignite Team (Rwanda), Bai Sicasal (Angola), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan) na SACA (Rwanda).

Amakipe yabigize umwuga: Nippo Delko Marseille (u Bufaransa), Team Novo Nordisk (USA), Androni Giocattoli (u Butaliyani), Total Direct Energie (u Bufaransa), Israel Cycling Academy (Israël).

Inzira za Tour du Rwanda 2020

Agace ka mbere: Tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (ibilometero 114.4)

Agace ka kabiri: Tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi (ibilometero 142)

Agace ka kane: Tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu (ibilometero 206.3)

Agace ka gatanu: Tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu- Musanze (ibilometero 84.7)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (ibilometero 127.3)

Agace ka karindwi: Tariki ya 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo- Mont Kigali (ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground- Rebero (ibilometero 89.3)

SACA itozwa na Niyonshuti Adrien yongewe mu makipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020
Habimana Jean Eric wegukanye isiganwa ryitiriwe Intwari mu kwezi gushize, akinira SACA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza