Ikipe ya Bugesera y’Amagare yahaye ibikoresho by’ishuri abakinnyi bayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Bugesera Cycling Team y’abagore kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2020 yahaye ibikoresho by’ishuri abakinnyi bayo bane mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2020 utangira.

Abakinnyi bahawe ibikoresho ni abiga mu mashuri yisumbuye, aho umukuru muri bo agiye mu mwaka wa kane.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera Cycling Team, Uwamahoro Innocent, yabwiye IGIHE ko guha aba bakinnyi ibikoresho byose bakenera mu ishuri ari mu rwego rwo kubashyigikira no kubibutsa ko uretse gukina hari n’ibindi bashobora gukora mu buzima busanzwe.

Ati "Abakinnyi bacu bose baba hamwe muri Foundation Gasore Serge, kubera ko ari igihe cyo gutangira amashuri twabahaye ibikoresho byose basabwa biba biri ku mabaruwa bahawe ku ishuri, tunabishyurira amafaranga y’ishuri. Twababwiye ko kuba bakina uyu mukino w’amagare atari ko kazi kazababeshaho gusa ahubwo na nyuma yo gukina hari ubundi buzima.’’

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo babiri bakiri bato.

Yatangiye gukina amarushanwa ya FERWACY, binyuze muri Rwanda Cycling Cup muri Kanama, mu isiganwa rya Rwamagana Circuit, isoza umwaka ushize wa 2019 ikinnye amasiganwa atandatu.

Uwamahoro yakomeje avuga ko bishimiye uko abakinnyi bitwaye mu mwaka wa mbere ndetse bizeye ko muri uyu mwaka mushya wa 2020 bazaba bafite ikipe nziza izaba ari iya mbere mu Rwanda.

Ati "Twatangiriye hagati, dutangirana n’abana bose ari bashya na gahunda nshya ariko urwego basorejeho ruduha icyizere ko Shampiyona tuzayitsinda nta kabuza. Baracyari bato kuko umukuru muri bo afite imyaka 16. Turizera ko ubunararibonye babonye buzabafasha kwitwara neza no kuvamo abakinnyi beza ku rwego rw’Igihugu.’’

Ubwo iyi kipe yamurikaga umufatanyabikorwa wayo, JIBU, mu Ugushyingo 2019, uwari Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Munyankindi Bénoît, yavuze ko mu Bugesera haba impano yo gukina amagare bitewe n’uko abantu baho bakunda kuyagendaho ku buryo asanga bitagoye cyane kugira ikipe ikomeye.

Ati ”Abanya-Bugesera bakunda amagare ku buryo byoroshye gukora ikipe. Ubutaha turizera ko binyuze muri 20km de Bugera muzagira ikipe ikomeye ku buryo nidufatanya tuzagira ikipe ya mbere y’abagore ikina amarushanwa mpuzamahanga.”

Ingabire Rehema w’imyaka 11, ukinira iyi kipe, yabaye umukinnyi muto wagaragaye mu marushanwa ya Rwanda Cycling Cup ubwo yitabiraga Farmers’ Circuit yakiniwe i Musanze mu mpera z’Ukuboza. Undi muto ubarizwa muri iyi kipe ni uwitwa Uwingabire Railla.

Bugesera Cycling Team yahaye ibikoresho by'ishuri abakinnyi bayo
Ikipe ya Bugesera y'amagare yatangiye kwitabira amarushanwa muri Kanama
Bugesera Cycling Team ni yo yakinishije umukinnyi muto muri Rwanda Cycling Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza