Abakinnyi 16 nibo batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, uri gukorerwa mu Ikigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare kiri i Musanze (Africa Rising Cycling Center).
Ni ikipe y’igihugu yatangiye kwitegura irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2023 riteganyijwe tariki 23-29 Mutarama 2023 muri Gabon, ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa kubera icyorezo cya Covid-19. Iri rushanwa kandi Areruya Joseph yaritwaye mu 2018.
Aba basore kandi bari no kwitegura Tour du Rwanda 2023,iteganyijwe tariki 19 Gashyantare 2023, batarongera gukozaho imitwe y’intoki kuva yazamurirwa urwego ikajya kuri 2.1.
Abakinnyi batangiye umwiherero ni Mugisha Moise, Manizabayo Éric, Byukusenge Patrick, Kagibwami Suwayibu, Uhirwe Byiza Renus,Areruya Joseph, Masengesho, Habimana Jean Éric.
Hari kandi na Niyonkuru Samuel,Nzafashwanayo Jean Claude,Tuyizere Étienne, Nkundabera Eric,Uwiduhaye,Nsengimana Jean Baptiste,Rugamba Janvier na Muhoza Eric.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!