Iri rushanwa riteganyijwe kuzabera mu Rwanda tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025.
Denmark ni kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwitwara neza kuko gifite Albert Withen Phillipsen wegukanye iyi shampiyona umwaka ushize mu gusiganwa mu muhanda, mu cyiciro cy’abato ndetse na Theodor Storm.
Iyi federasiyo ikomeza ivuga ko bahisemo gushyira imbaraga muri Shampiyona y’i Burayi izabera mu Bufaransa nyuma y’icyumweru iy’Isi irangiye mu Rwanda.
Yagaragaje ko ibi byakozwe nyuma y’aho ingengo y’imari y’ikipe nkuru igabanyijwe, bityo amafaranga bari kuzakoresha mu ngendo, gucumbika ndetse n’ibindi ariyo bazongeraho bakitabira Shampiyona y’i Burayi.
Nubwo amakipe y’abato atazitabira, Denmark izaserukirwa n’abakuru mu bagabo n’abagore.
Ni ku nshuro ya mbere Denmark itazitabira Shampiyona y’Isi mu batarengeje imyaka 23, mu gihe ari iya kabiri ku batarangeje 19 kuko mu 2022 nabwo batari bitabiriye ubwo yaberaga Australie.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!