Ifoto y’Umunsi: Udukoryo twa Bahati Patient ku igare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Bahati Patient uzwi nka Kagare ukomoka mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, agaragaza ubuhanga budasanzwe ku igare, aho aritegeka, akarikoresha icyo ashaka mu buryo bushimisha abamureba.

Uyu musore azwiho gukora udukoryo tunyuranye ku igare, akoreraho amasiporo cyangwa agasimbuka abantu, ibintu avuga ko yashyizemo imbaraga guhera mu 2017.

Bahati ashyira igare ku mutwe, rikahahagara atarifashe, arihagararaho riri kugenda cyangwa akarivaho akarikurikira akora amasiporo mbere yo kurisubiraho ridahagaze.

Ku Cyumweru, yahawe impano y’igare na Perezida Paul Kagame wabonye amashusho ye agaragaza ubuhanga n’ibidasanzwe arikoreraho.

Byari ibyishimo kuri uyu musore muto wahawe igare ryiza rigezweho ryifashishwa mu masiganwa yo mu misozi ndetse n’akarindamutwe.

Bahati Patient avuga ko igitekerezo cyo gukora udukoryo dutandukanye agaragaza ari ku igare, yabikuye ku Banyamahanga ajya abona babikora, na we yifuza ko n’Abanyarwanda bagira ubushobozi bwo kubikora.

Ati’’ Uburyo nabyize, bwa mbere nabanje kubikunda kuko nabonye ari umukino mwiza, abandi bakunda gukora. Naravuze nti nanjye nkeneye kubyiga kugira ngo n’iwacu bitere imbere mu gihugu cyacu bigeremo.’’

Bahati w’imyaka 21, avuga ko nyuma yo guhabwa igare na Perezida Kagame, yizeye kuzamura impano ye no kugera ku nzozi ze, agakomeza kwerekana ubuhanga budasanzwe yihariye.

Bahati Patient agaragaza ubuhanga budasanzwe ku igare, aho arihagararaho riri kugenda
Uyu musore w'imyaka 21 avuga ko yatangiye kwiga udukoryo akorera ku igare mu 2017
Bahati ategeka igare akarikoresha icyo ashaka
Bahati yahawe impano y'igare na Perezida Kagame kubera ubuhanga agaragaza

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza