Ifoto y’umunsi: Niyogisubizo w’imyaka icumi yanyonze igare ibilometero 15

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Ku myaka icumi y’amavuko, Niyogisubizo Issa uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yanyonze igare asiganwa n’abandi bakinnyi we agarukira mu birometero 15, mu gihe bahembaga abitwaye neza nawe ahabwa ibahasha irimo ibihumbi 20 Frw mu kumushishikariza gukomeza gukunda umukino w’amagare.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye isiganwa rya Rwamagana Challenges ryo gusiganwa ku magare, hashakishwa abanyempano bashya muri uyu mukino. Ryateguwe na Les Amis Sportif iterwa inkunga na Cogebanque.

Ubwo hahembwaga abitwaye neza muri iri siganwa, hanahembwe Niyogisubizo wagenze ibirometero 15.

Mu kiganiro na IGIHE Niyogisubizo yavuze ko igare yaryigishijwe na papa we usanzwe akanika amagare, ndetse ngo akunda kumujyana mu myitozo akamubwira ko yifuza ko yazakina uyu mukino, akanatwara amarushanwa akomeye ku isi.

Yakomeje avuga ko imyitozo myinshi ayikora mu biruhuko, naho mu minsi yo kwiga akayikora ku wa Gatandatu no ku Cyumweru gusa. Ngo intego ze ni ukuzakina uyu mukino akagera aho Valens Ndayisenga yageze, byaba akarusho akaharenga agashimisha papa we uhora amugurira amagare yo kwitorezaho.

Muri iri siganwa abahungu basiganwe ku ntera ingana na kilometero 32 naho abakobwa basiganwa kilometer 19 na metero 400.

Mu bahungu, Ikundabayo Ruben niwe wabaye uwa mbere ahembwa ibihumbi 60, Niyonkuru Samuel wabaye uwa gatatu ahabwa igare nyuma yo kugaragara ko ari mu bafite imyaka mike bakoze neza.

Mu bakobwa isiganwa ryegukanwe na Niyobyose Goreth w’imyaka 17 wahembwe igare n’amafaranga ibihumbi 50, batanu ba mbere mu bahungu no mu bakobwa bakaba barahise binjizwa mu ikipe ya Les Amis Sportif.

Ku myaka icumi y’amavuko, Niyogisubizo Issa uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yanyonze igare asiganwa n’abandi bakinnyi we agarukira mu birometero 15. Mu guhemba abitwaye neza muri Rwamagana Challenge itegurwa na Cogebanque yabaye ku wa 14 Ukuboza 2019, na we yahawe ibahasha y'ibihumbi 20 Frw
Niyogisubizo avuga ko igare yarikundishijwe na papa we wakunze kumusaba kuzakina uyu mukino
Niyogisubizo yari mu b'imbere isiganwa rigiye gutangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza